Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Y’U Rwanda Iha Abatuye Bangui Amazi Ibarinda Ibyago Byo Kuyavana Kure
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Polisi Y’U Rwanda Iha Abatuye Bangui Amazi Ibarinda Ibyago Byo Kuyavana Kure

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 May 2021 2:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi bahaye amazi meza abaturage b’Igihugu cya Repubulika ya Central Africa bari mu murwa mukuru Bangui.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri Centrafrique, Chief Superintendent of Police( CSP) Claude Bizimana avuga ko Polisi ibikora mu rwego rwo kurinda ko abaturage bagirirwa nabi bagiye kuyavoma kure yabo.

Abaturage bahawe ariya mazi batuye aahitwa SEGA2 na Maison des Jeunes kandi  abahawe amazi ni imiryango 100.

Amazi arimo guhabwa aba baturage ari mu byiciro bibiri, hari ari mu bigega Polisi y’u Rwanda ishyira abaturage aho batuye  n’andi anyura mu miyoboro y’amazi (Nayikondo).

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Chief  Superintendent of Police (CSP) Claude Bizimana uyobora itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu murwa mukuru wa Central Africa (FPU-1) yagize ati: “ Iki gikorwa cyo gutanga amazi kiri mu rwego rwo gukomeza gucungira umutekano aba baturage  kuko byabasabaga kujya gushaka amazi kure nyamara bashobora kuhahurira n’inyeshyamba zikaba zabagirira nabi.”

Yavuze ko kubaha ariya mazi biri mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo  kuko ni meza kandi atuma bagira isuku.

CSP Bizimana yabwiye bariya baturage  ko ibikorwa bya Polisi bitazajya bigarukira mu kurinda izi mpunzi gusa ko ahubwo bazakomeza gufatanya  no mu bindi bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.

Bazafatanya kandi no  mu gukora umuganda, gufatanya mu  burezi, kuboneza imirire bubaka uturima tw’igikoni, ubuvuzi  n’ibindi.

Yabasabye kuzajya bafata neza amazi bahawe ntibayapfushe ubusa kuko amazi ari ubuzima.

- Advertisement -

Yvas Tarcosuss Kola umwe mubahawe amazi yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ibitaho mu buryo bwose ntibagarukire mu kubacungira umutekano mu nkambi gusa ahubwo bakabafasha kwiyubaka mu bundi buzima.

Yavuze ko bakoraga ibilometero byinshi bajya gushaka amazi kandi nayo atari meza kandi ko byari ikibazo kibakomereye.

Ngo byabasabaga kuva mu nkambi bakajya kuyashaka hanze yayo kandi naho mu mugenzi ufite amazi mabi.

Nawe yavuze ko babaga bafite ibyago byo kuba bahurira mu nzira n’abagizi ba nabi bakabagirira nabi cyane cyane abagore n’abakobwa.

TAGGED:AmaziBizimanaCenfrafriquefeaturedPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Israel Yacanye Umuriro Kuri Gaza
Next Article Perezida Kagame Yasabye Abacamanza Guca Ukubiri Na Ruswa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?