Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Y’u Rwanda Ikomeje Gushimirwa Imikorere Inoze Iyiranga Mu Mahanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Y’u Rwanda Ikomeje Gushimirwa Imikorere Inoze Iyiranga Mu Mahanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 March 2022 8:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abapolisi 240 bagize itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo baraye bashimiwe imikorere iboneye, bambikwa imidari na bamwe mu bayobozi bakuru mu Muryango w’Abibumbye.

Kubashimira imikorere yabo byabereye i Malakal aho abapolisi b’u Rwanda bagize ikitwa  (RWAFPU-1)  bakorera.

Umuhango wo kubashimira wari uyobowe n’Umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Police Commissioner, Madamu Christine Fossen.

Witabiriwe n’abayobozi bakuru mu Muryango w’Abibumbye, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, abanyacyubahiro baturutse muri Guverinoma ya Sudani y’Epfo, n’abandi bapolisi bashinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu baturutse mu bindi bihugu n’bayobozi bakuru bo muri Polisi ya Sudani y’Epfo.

Madamu Christine Fossen, yashimiye u Rwanda ubushake rugaragaza muri gahunda zo guharanira amahoro mu bindi bihugu.

Yashimye abapolisi b’u Rwanda akazi gakomeye bakora, umurava bagakorana ndetse n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo bibaranga.

Ati: “Uyu munsi turabashimira akazi gakomeye n’ubwitange, ubufatanye bwiza n’izindi nzego, n’umusanzu mwatanze mu kurengera abaturage no guharanira amahoro arambye muri Sudani y’Epfo”.

Nyuma y’uriya umuhango Komiseri wa Polisi yahuye n’abayobozi b’itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari (RWA FPU-1).

Abapolisi b’u Rwanda basobanuriye uriya muyobozi imiterere y’akazi kabo, ibijyanye no kwita ku mibereho myiza y’abaturage bakoze kuva bagera muri Sudani y’Epfo muri Mata, 2021.

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bayobowe na Chief Superintendent of Police( CSP) Faustin Kalimba.

Chief Superintendent of Police( CSP) Faustin Kalimba uyoboye abapolisi b’u Rwanda bakorera muri Sudani y’Epfo
TAGGED:AbibumbyefeaturedPolisiSudaniUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urwego Rw’Abikorera Mu Rwanda Rurashaka Kwagukira Mu Mahanga
Next Article Iby’Ingenzi Mu Biganiro By’Amahoro Hagati Ya Ukraine N’u Burusiya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

You Might Also Like

Mu mahanga

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?