Connect with us

Imikino

Polisi Y’u Rwanda Ikuye Intsinzi Mu Mikino Yaberaga Muri Uganda

Published

on

Yisangize abandi

Amakuru Taarifa ikura muri Uganda aravuga ko ikipe ya Polisi y’u Rwanda itsindiye igikombe yari yahuriye ku mukino wa nyuma n’ikipe y’Uburundi  yitwa Rukinzo VC ikaba yayitsinze ku maseti atatu kuri imwe(3-0).

Ni ubwa mbere Polisi y’u Rwanda itsinze iri rushanwa.

Ubwo twandikaga iyi nkuru ikipe ya APR Women Volleyball Club yari irimo gukina n’ikipe y’abakobwa yitwa Ndejje University yo muri Uganda.

Indi kipe y’u Rwanda iri muri ririya rushanwa ni iya Rwandair.

Taarifa izabagezaho uko imikino yose yarangiye…

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ibyitwayemo neza

Barishimira intsinzi

N.B:Iyi nkuru twayikoze ku bufatanye na mugenzi wacu Christopher Karenzi uri muri Uganda

Uko byagenze mu mikino yabanje:

Uganda: Amakipe Y’u Rwanda Ya Volley Ari Kwitwara Neza

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version