Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Y’u Rwanda Irasaba Abatunze Moto Kuzishyiraho Icyuma Cya GPS
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Y’u Rwanda Irasaba Abatunze Moto Kuzishyiraho Icyuma Cya GPS

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 March 2023 11:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
CIP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali
SHARE

Mu rwego rwo koroshya akazi ko gushakisha no kubona vuba moto zibwe, Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police( CIP) Sylvestre Twajamahoro asaba ba nyiri moto kuzishyiraho ikoranabuhanga bita Global Positioning System( GPS).

Ni uburyo bufasha mu kumenya aho ikinyabiziga giherereye kugira ngo nikibwa bize koroshya mu rugero runaka ibikorwa byo kugishakisha.

Iri koranabuhanga rigira akamaro no mu bundi buryo.

CIP Twajamahoro yabitangaje nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ifatiye moto mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Gasanze Umurenge wa Nduba muri Gasabo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Iriya moto yafashwe Taliki 15, Werurwe, 2023 k’ubufatanye n’izindi nzego zirimo n’iz’ibanze.

Umusore w’imyaka 26 niwe wafunzwe akekwaho ubujura bw’iriya moto.

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda handitseho ko uriya musore yafatiwe mu cyuho afite iriya moto ifite ibiyiranga ari byo Victor TVS RF 483 C.

Hari hashize icyumweru kimwe gusa kandi mu Mudugudu wa Kagara, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi hafatiwe umusore w’imyaka 32, uvugwaho kwiba moto mu ijoro ryo ku wa Kane taliki ya 9 Werurwe, ayambuye nyirayo mu buryo bw’ingufu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uriya muntu na moto  yafashwe biturutse ku makuru yaturutse kuri nyirayo ubwo yari amaze kuyibwa.

- Advertisement -

CIP Twajamahoro ushinzwe ubuvugizi bwa Polisi mu Mujyi wa Kigali yagize ati: “ Twahawe amakuru n’umuturage ahagana ku isaha ya saa munani z’amanywa; ko yibwe moto ye ubwo yari ari muri Resitora afata amafunguro.”

Nyirimoto yarasohotse arayibura ahita atabaza Polisi nayo itangira gukurikirana.

Ikoranabuhanga rya GPS niryo ryifashishijwe mu kumenya aho iherereye, bityo iza gufatwa.

Twajamahoro asaba abamotari gushyiraho ririya koranabuhanga kugira ngo rijye ryunganira Polisi mu kazi kayo ko gukurikirana abagizi ba nabi harimo n’abajura.

Moto yafatiwe mu muhanda wa Gasanze-Nduba ku isaha ya saa yine z’ijoro.

Umusore wari uyitwaye yemereye abapolisi ko ari we wayibye, kandi ko yari ari kuyishakira umukiliya.

Yabwiye abapolisi ko uwo yayibye ari umuntu bari basanzwe baziranye.

CIP Twajamahoro yashimiye nyiri moto wihutiye gutanga amakuru yatumye uwayibye afatwa ataragera kure.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba kugira ngo hakomeze iperereza, moto yari yibwe isubizwa nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe  ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

TAGGED:featuredMotoNdubaPolisiTwajamahoro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kamonyi: Umwana W’Imyaka 13 ‘YIYAHUYE’
Next Article RURA Ivuga Ko Minibisi Zitazongera Gutwara Abanyeshuri B’i Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rihanna Yapfushije Se

Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma

Nick Ngendahayo Yasohoye Indirimbo Ibanziriza Igitaramo

Abayahudi Baramagana Ibyo Israel Ikorera Muri Gaza

DRC: Miliyari $1 Yashowe Mu Gisirikare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mu Buyobozi Bw’Intara Harimo Urunturuntu-Tshisekedi

M23 Irasaba Uburundi Gucyura Ingabo Zabwo Inzira Zikigendwa

Abajyanama B’Ubuzima Bagiye Gukoresha Ubwenge Buhangano Mu Kazi

U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30

RDB Yagize Icyo Ivuga Ku Ntambara Ya DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ba Rwiyemezamirimo Bagiye Guhatanira Igihembo Cya Miliyoni $1.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Musk Yavuye Mu Nshingano Yahawe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Umwanditsi Ukomeye Ngũgĩ wa Thiong’o Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Pariki Y’Akagera Yinjije Arenga Miliyari Frw 5 Mu Mwaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?