Polisi Y’u Rwanda Irasaba Abatunze Moto Kuzishyiraho Icyuma Cya GPS

CIP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali

Mu rwego rwo koroshya akazi ko gushakisha no kubona vuba moto zibwe, Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police( CIP) Sylvestre Twajamahoro asaba ba nyiri moto kuzishyiraho ikoranabuhanga bita Global Positioning System( GPS).

Ni uburyo bufasha mu kumenya aho ikinyabiziga giherereye kugira ngo nikibwa bize koroshya mu rugero runaka ibikorwa byo kugishakisha.

Iri koranabuhanga rigira akamaro no mu bundi buryo.

CIP Twajamahoro yabitangaje nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ifatiye moto mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Gasanze Umurenge wa Nduba muri Gasabo.

- Advertisement -

Iriya moto yafashwe Taliki 15, Werurwe, 2023 k’ubufatanye n’izindi nzego zirimo n’iz’ibanze.

Umusore w’imyaka 26 niwe wafunzwe akekwaho ubujura bw’iriya moto.

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda handitseho ko uriya musore yafatiwe mu cyuho afite iriya moto ifite ibiyiranga ari byo Victor TVS RF 483 C.

Hari hashize icyumweru kimwe gusa kandi mu Mudugudu wa Kagara, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi hafatiwe umusore w’imyaka 32, uvugwaho kwiba moto mu ijoro ryo ku wa Kane taliki ya 9 Werurwe, ayambuye nyirayo mu buryo bw’ingufu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uriya muntu na moto  yafashwe biturutse ku makuru yaturutse kuri nyirayo ubwo yari amaze kuyibwa.

CIP Twajamahoro ushinzwe ubuvugizi bwa Polisi mu Mujyi wa Kigali yagize ati: “ Twahawe amakuru n’umuturage ahagana ku isaha ya saa munani z’amanywa; ko yibwe moto ye ubwo yari ari muri Resitora afata amafunguro.”

Nyirimoto yarasohotse arayibura ahita atabaza Polisi nayo itangira gukurikirana.

Ikoranabuhanga rya GPS niryo ryifashishijwe mu kumenya aho iherereye, bityo iza gufatwa.

Twajamahoro asaba abamotari gushyiraho ririya koranabuhanga kugira ngo rijye ryunganira Polisi mu kazi kayo ko gukurikirana abagizi ba nabi harimo n’abajura.

Moto yafatiwe mu muhanda wa Gasanze-Nduba ku isaha ya saa yine z’ijoro.

Umusore wari uyitwaye yemereye abapolisi ko ari we wayibye, kandi ko yari ari kuyishakira umukiliya.

Yabwiye abapolisi ko uwo yayibye ari umuntu bari basanzwe baziranye.

CIP Twajamahoro yashimiye nyiri moto wihutiye gutanga amakuru yatumye uwayibye afatwa ataragera kure.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba kugira ngo hakomeze iperereza, moto yari yibwe isubizwa nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe  ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version