Mu Mafoto: Ingabo Z’U Rwanda Na Polisi Yarwo Muri Mozambique Bahagaze Bwuma

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique. Yakiriwe na mugenzi we uyobora Mozambique Filipe Nyusi n’abasirikare bakuru b’u Rwanda na ba Mozambique bari mu rugamba rwo guhashya abarwanyi bari bamaze imyaka itatu barigaruriye Cabo Delgado.

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na bariya basirikare bakuru bari kumwe n’abo  bayoboye ababwira ko hari ikindi cyiciro cy’akazi kibategereje cyo kubaka inzego za Cabo Delgado kugira ngo yongere iyoborwe n’abayituye kandi mu buryo butekanye.

Yabwiye abari kururwana ko akazi bamaze gukora ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique (FADM) gahambaye, kuko katumye abaturage batangira gusubira mu byabo.

Yagize ati “Hari akazi twakoze ko kubohora ibi bice karangiyeneza,  akazi gatahiwe ubu ni ukurinda ibi bice kugira ngo noneho byongere kubakwa bundi bushya.”

- Advertisement -

Ibi byose ngo bigomba gutuma abaturage basubira mu byabo kandi kubaka Cabo Delgado bikazakorwa mu bufatanye busesuye na Guverinoma ya Mozambique.

Abasirikare bakuru b’u Rwanda bakiriye Perezida Kagame muri Mozambique bari bayobowe na Lieutnant General Mubarakh Muganga akaba ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Major General Innocent Kabandana uyoboye ingabo zose ziri muri Mozambique, Commissioner of Police ( CP) Denis Basabose n’abandi.

Amafoto yafashwe m’umunyamakuru wa TAARIFA.RW uri muri Mozambique:

Ingabo z’u Rwanda zihagaze ku murongo ziteguye kumva impanuro z’Umugaba w’Ikirenga wazo
Perezida Paul Kagame yari yambaye impuzankano y’ingabo zimurinda
Umusirikare ukora mu rwego rw’itangazamakuru rwa RDF
Ikinyabupfura kibaranga aho bari hose
Umutwe udasanzwe w’ingabo za Mozambique
Polisi y’u Rwanda nayo ihagaze bwuma muri Mozambique
Abakuru b’ibihugu byombi baganira
Polisi y’u Rwanda n’ingabo zarwo bari baje kwakira Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda
Ingabo za Mozambique nazo zari zambariye kwakira umushyitsi w’Imena
Lt Gen Mubarakh Muganga( ubanza ibumoso), CP Denis Basabose( hagati) Major Gen Innoncent Kabandana (i buryo)
Perezida Kagame yashyimye abo yohereje gukorera akazi muri Mozambique uko bagakoze ariko abibutsa ko katararangira

 Photos

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version