Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Y’u Rwanda Mu Bufatanye N’Iya Somalia Mu Kurwanya Imitwe Yitwaje Intwaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Polisi Y’u Rwanda Mu Bufatanye N’Iya Somalia Mu Kurwanya Imitwe Yitwaje Intwaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2024 10:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inzego zombi, Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia, zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano birimo no kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 14, Kamena, 2024 nibwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye yasinyanye ayo masezerano na mugenzi uyobora Polosi ya Somalia witwa Gen. Sulub Ahmed Firin, kuyasinya bikaba byabereye ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Ni amasezerano  y’ubufatanye bwa Polisi zombi mu kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka, kurwanya iterabwoba n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, kurwanya icuruzwa ry’abantu, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga n’ikwirakwizwa ry’intwaro nto, guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye, guteza imbere amahugurwa no kubaka ubushobozi.

IGP Namuhoranye yashimiye mugenzi we witabiriye ubutumire, bikaba amahirwe ku  nzego zombi za Polisi yo kuganira no gushimangira ubufatanye buhuriweho mu guhangana n’ibihungabanya umutekano.

Gen Sulub nawe yashimiye umubano mwiza hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, avuga ko amasezerano yasinywe ari ingenzi mu kongerera ubushobozi abapolisi bwo guhangana n’ibiteza umutekano mucye birimo n’ibyaha byambukiranya umupaka cyane cyane iterabwoba.

Muri uru ruzinduko rwe Gen. Sulub n’itsinda ry’intumwa ayoboye bagiriye mu Rwanda bitabiriye n’umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru mu gihe cy’umwaka, wabereye mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze.

TAGGED:IntwaroIterabwobaNamuhoranyePolisiRwandaSomalia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Araganira N’Abajyanama B’Ubuzima
Next Article Ambulance 80 Zigiye Gusaranganywa Ibitaro Byo Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?