Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Musanze: Umusaza W’Imyaka 72 Yahamwe No Gusambanya Umukobwa ‘Ku Ngufu’

Published

on

Mu Murenge wa Rwaza Akarere ka Musanze hasomwe urubanza ubushinjacyaha bwaregagamo umusaza  w’imyaka 72 gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka  34 ufite ubumuga bwo mu mutwe. Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 16. Bivuze ko aramutse agize amahirwe ntaggwe muri gereza yazavamo afite imyaka 88.,

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze nirwo wamukatiye.

rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umusaza w’imyaka 72 icyaha cyo gukoresha

Ikinyamakuru The Source Post kivuga ko isomwa rya ruriya rubanza ryabaye tariki 17 Nyakanga 2022, urukiko rukaba rwarategetse ko uregwa afungwa imyaka 16 agatanga n’ihazabu ya  Miiloyini Frw 2.

Ubushinjacyaha bwavuze  ko icyaha uriya musaza yari  akurikiranweho yagikoze tariki 10 Gashyantare, 2022 mu masaha ya saa cyenda z’amanywa.

Ngo yagikoreye  mu Mudugudu wa Buhama, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze.

Bwavuze ko yashutse umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe amujyana mu nzu amubwira ko agiye kumuha ibiryo aramukingirana,  amukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Nyuma yaje gufatirwa mu cyuho na musaza w’uwo mukobwa wabonye ko mushiki we yagiye mu nzu y’uwo musaza agatindamo.

Bushingiye ku ngingo ya 134 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uwo musaza igihano cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Umusaza afite iminsi iteganywa yo kujuririra igihano yahawe.

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Advertisement
Advertisement