Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Polisi ya Botswana witwa Phemelo Ramakorwane yakiriwe na IGP Dan Munyuza, mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda. Ni mu ruzinduko rw’Icyumweru azamara mu Rwanda.
Ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda handitseho ko ingingo ngari abayobozi bombi bari buganireho ziri bwibande cyane cyane ku mikoranire hagati y’inzego bayobora.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yakiriye mu biro bye Deputy Commissioner of Police (DCP) Phemelo Ramakorwane, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Polisi ya Botswana ku cyicaro gikuru cya Polisi, Kacyiru. pic.twitter.com/flo9OC9kQF
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) January 23, 2023
Polisi ya Botswana yitwa Botswana Police Service.
Yashinzwe mu mwaka wa 1965 nyuma gato y’ubwigenge bwa Botswana.
Abagore ba mbere bemerewe kujya muri Polisi y’iki gihugu mu mwaka wa 1971.
Kugeza ubu abantu 8,500 barimo abagore 2,000 nibo bakorera Polisi ya Botswana.
Aba bapolisi bagomba gucungira umutekano abaturage 2,384,246 batuye Botswana nk’uko imibare ya Banki y’isi yo mu mwaka wa 2022 ibigaragaza.