Polisi Y’u Rwanda Ni Iya Qatar Biyemeje Ubufatanye Muri Byinshi

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye bari muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Bo na bagenzi babo bashinzwe umutekano muri Qatar basinye amasezerano y’ubufatanye muri byinshi.

Ibyo birimo gukorera hamwe mu bijyanye n’umutekano no kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’intwaro n’amasasu, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ruswa n’ibindi.

Aba bayobozi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Qatar mu bikorwa bya gipolisi

Kuri uyu wa Gatatu, taliki 17, Mutarama, 2024 nibwo Minisitiri Gasana na mugenzi we wa Qatar; Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, bakurikiranye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye yasinyweho na CG Namuhoranye n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano rusange muri Qatar, Maj. Gen Abdullah bin Mohammed Al Suwaidi.

Amasezerano y’impande zombi agamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Minisitiri Gasana na mugenzi we, Sheikh Khalifa, bagarutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano banaganira ku cyakorwa mu rwego rwo kwihutisha ubwo bufatanye.

Minisitiri Gasana na mugenzi we Sheikh Khalifa

Biteganyijwe ko izi ntumwa z’u Rwanda zizitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku bapolisi bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato bazarangiza amasomo y’icyiciro cya gatandatu mu ishuri rikuru rya Polisi rya Qatar.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version