Polisi Y’u Rwanda N’Iya Zimbabwe Zirateganya Ubufatanye

Abayobozi ba Polisi z’ibi bihugu byombi ni ukuvuga CG Felix Namuhoranye ku ruhande rw’u Rwanda na CG Godwin Tandabantu Matanga  ku ruhande rwa Polisi ya Zimbabwe barateganya kuzashyira umukono ku masezerano y’imikoranire hagati ya Polisi zombi.

Babigarutseho mu biganiro byaraye bibahurije ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda aho CG Godwin Tandabantu Matanga yari yajeg gusuhuza no kuganira n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Arimu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho azitabira inama ngarukamwaka yiga ku mutekano muri Afurika itangira i Kigali kuva ku wa Gatatu tariki 25, Ukwakira, 2023.

Ni inama iri buhuze inzego z’umutekano ziri kwigira hamwe uko umutekano w’abantu n’ibintu warushaho gucungwa muri ibi bihe isi idasiba guhura n’ibibazo bitandukanye.

Ubwo yasuraga mugenzi we uyobora iy’u Rwanda, CG Tandabantu yari uherekejwe na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda; Martin Tavenyika.

Baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye bw’inzego zombi mu gucyemura ibibazo by’umutekano ku mpande zombi.

IGP Namuhoranye yavuze ko ruriya rugendo rugaragaza ubufatanye bugamije kubaka ubushobozi bw’inzego zombi bwo guhangana n’ibihungabanya umutekano mu bihugu byombi cyane cyane muri iki gihe iby’isi bihindagurika ahanini kubera umuvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga.

CG Tandabantu yashimiye Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wamwakiriye, aboneraho gutangaza  ko hazakurikiraho inama izahuza impande zombi; Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe, ikazakurikirwa no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye ku mpande zombi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version