Connect with us

Mu Rwanda

Abagore Bo Mu Mahanga Bageze i Kigali Mu Nama Ibateganyirijwe

Published

on

Yisangize abandi

I Kigali hagiye kubera Inama Mpuzamahanga Y’iterambere ry’Umugore yiswe Women Deliver 2023 Conference izatangira kuri uyu wa Mbere taliki 17, Nyakanga, 2023.

Abagore baturutse imihanda yose bageze i Kigali iminsi myinshi mbere y’uko itangira kugira ngo bishimire ubwiza bwayo.

Uretse guhaha bimwe mu byo abagore muri rusange bakunda nk’imyambaro, amavuta, imirimbo n’ibindi bumva bazasubirana yo nk’urwibutso, abo bashyitsi b’imena baraganira kandi bunge ubumwe n’Abanyarwandakazi batandukanye.

Ni uburyo bwo kuzakomeza gutsura umubano mu gihe kiri imbere.

Inama Women Deliver 2023 Conference izitabirwa n’abantu 6,000 baturutse hirya no hino ku isi.

Ubwo ariko hagati aho hari abandi 20,000 bazaba bayikurikiye mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Niyo nama ngari ihuza abagore ku rwego rw’isi.

Abayitabiriye baganira uko imibereho y’umugore ihagaze haba mu buringanire, ubuzima bw’imyirorokere, uburenganzira bwa muntu no kureba uko ibihugu bikorana hagamijwe guteza imbere umwana w’umukobwa mu kinyejana cya 21.

Ni inama izaba ibaye ku nshuro ya gatandatu ku rwego rw’isi ariko ikaba iya mbere ku rwego rw’Afurika ikabera mu Rwanda.

Baturutse ku migabane itandukanye

Hari n’Abanyarwandakazi benshi bazayitabira

Abanyarwandakazi barakirana urugwiro bagenzi babo baje babasanga

Kigali irabaryoheye

Photos:Sam Ngendahimana@The New Times

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version