Polisi Y’u Rwanda Yiyemeje Gukomeza Ubufatanye Na Kaminuza Yo Muri Amerika

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye yaraye yakiririye  mu Biro bye Visi-Perezida wa Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Dr. Melody Tankersley.

Imwe mu ngingo zikomeye baganiriye ni iyerekeye  gukomeza ubufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza ya Kent State.

Biyemeje ko uwo mubano ugomba gukomereza cyane cyane mu myigishirize hagamijwe kongerera abapolisi b’u Rwanda ubumenyi.

Mu ntangiriro za 2023, Polisi y’u Rwanda yasinyanye n’iriya Kaminuza amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi.

- Advertisement -

Intego yayo ni ugushimangira ubufatanye bushingiye ku guteza imbere ubumenyi n’umuco binyuze mu guhuriza hamwe no gufashanya mu byerekeranye n’uburezi n’ubushakashatsi.

U Rwanda rufite abapolisi bane biga mu mashami atandukanye muri Kaminuza ya Kent State.

Umwe muri bo ageze mu cyiciro cya PhD mu gihe abandi batatu bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (master’s ).

Abayobozi muri Poliis y’u Rwanda baganira n’abayobozi b’iriya Kaminuza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version