Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yungutse Abarimu 108
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yungutse Abarimu 108

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 March 2022 8:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP  Jeanne Chantal Ujeneza yaraye ashyikirije impamyabumenyi abapolisi 108 barangije amasomo abategurira kuyobora bagenzi babo.

Hari mu muhango wabereye  mu ishuri rya Polisi (Police Training School  Gishari, PTS) riri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Muri uyu muhango hari n’umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya  Gishari Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, n’umuyobozi w’ishuri rya Polisi ryigisha gukumira ibikorwa by’iterabwoba riri mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera ryitwa  CTTC ( Counter Terrorism Training Center) Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy  Rugwizangoga n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda.

Abanyeshuri barangije ariya masomo bashimiwe ubushake n’ikinyabupfura bagaragaje mu masomo yabo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yabibukije ko ariya masomo azabafasha kurangira inshingano zabo neza bityo bakazagira uruhare mu mikorere inoze Polisi y’u Rwanda isanganywe.

Ati: “ Aba bapolisi bize amasomo menshi atandukanye kandi bayize neza tukaba twizeye ko azabafasha mu mwuga wabo. Ni amasomo kandi yabongereye ubumenyi buzabafasha guhugura abandi bapolisi, bityo dukurikije uburyo bayize neza haba mu magambo ndetse no mu bikorwa.”

Yasimye n’uburyo abarimu babo babigishije kandi avuga ko afite icyizere ko abahawe ariya masomo bazayaha na bagenzi babo neza.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, Deputy Inspector General of Police (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abanyeshuri imbaraga n’ umuhati bagaragaje mu gukurikira aya masomo.

Yavuze ko amagurwa ari ingenzi kandi agira uruhare mu mikorere myiza y’abapolisi akaba ariyo mpamvu  agomba kwitabwaho abayitabira bagahabwa ibikenerwa byose ngo agende neza.

- Advertisement -

Yagize ati “ Amahugurwa ni ingenzi ku mikorere y’urwego urwo arirwo rwose ariko aba agomba guhabwa ibikenerwa byose ngo agende neza ni ukuvuga ari abahugurwa n’ibikoresho bakenera, kugira ngo intego yo kunoza  imikorere ishingiye kuri ayo mahugurwa igerweho.”

DIGP Ujeneza avuga ko amasomo  bariya bapolisi bahawe azagira uruhare runini mu gutuma haboneka abarimu bakora kinyamwuga, buzuza inshingano  zabo kandi bagaragaza ko bahawe amasomo ari ku rwego rukwiye haba mu Rwanda, mu Karere ruherereyemo   n’ahandi ruzacyenerwa.

Yasabye abarimu gukunda umurimo bakora, bakawushyira ku mutima kuko ari byo bizatuma batanga ubumenyi bwuzuye, kandi abibutsa ko ikinyabupfura n’umurava mu kazi kabo biri mu nkingi zikomeye Polisi y’u Rwanda ikorera ho.

Abapolisi 108 bari bamaze ibyumweru 13 biga amasomo agabanyinjemo ibyiciro bibiri.

Harimo icyiciro cyitwa Instructional Technology Course (ITC) yagenewe ba ofisiye bato  icyiciro cya (6) igizwe n’Abapolisi 26 bavuye muri PTS Gishari na 14 bavuye muri CTTC Mayange , na batanu  bavuye mu ishuri rya National Police college (NPC).

Hari kandi n’icyiciro cya Instructors Courses kigenewe abapolisi bato  bakaba bari 63 bose baturutse muri PTS Gishari.

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Jeanne Chantal Ujeneza aha impamyabumenyi umwe mu banyeshuri 108 barangije amasomo. Ahagararanye na CP Robert Niyonshuti
Polisi y’u Rwanda ikomeje guhugura no kongerera ubumenyi abakozi bayo
TAGGED:featuredGishariNiyonshutiPolisiRwamaganaUjeneza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Nyanza Bifuza Ko Abakurikiranyweho Kwica Umuturanyi Wabo Baburanishirizwa Mu Ruhame
Next Article Rupiah Banda Wayoboye Zambia Yatabarutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?