Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Primus Yitiriwe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru Kuri Miliyoni Zisaga 600 Frw
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Primus Yitiriwe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru Kuri Miliyoni Zisaga 600 Frw

admin
Last updated: 04 March 2021 8:27 pm
admin
Share
SHARE

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasinyanye amasezerano n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, BRALIRWA, azatuma ruba umuterankunga mukuru wa shampiyona mu gihe cy’imyaka ine, binyuze mu kinyobwa cya Primus.

FERWAFA yatangaje ko nyuma y’ayo masezerano, Primus izaba ari yo muterankunga mukuru wa shampiyona, ikitirirwa igikombe ndetse igahabwa kugaragara mu bikorwa by’itangazamakuru bijyanye na shampiyona.

Yakomeje iti “Shampiyona izahita yitwa Primus National League mu myaka ine iri imbere.”

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane hari amakuru ko afite agaciro ka miliyoni zirenga 600 Frw BRALIRWA yemeye kwishyura mu gihe cy’imyaka ine, harimo miliyoni zisaga 150 Frw zizajya zitangwa buri mwaka, zigahabwa amakipe.

Aho haziyongeraho ibikorwa bidahita bibarirwa agaciro urwo ruganda ruzakora birimo kumenyekanisha shampiyona n’ikinyobwa cya Primus binyuze mu bitangazamakuru, byose bizishyurwa na BRALIRWA.

Shampiyona y’u Rwanda imaze hafi imyaka ibiri nta muterankunga ifite, nyuma y’uko FERWAFA yatandukanye na AZAM TV yari umuterankunga wa shampiyona kuva mu 2015 kugeza mu 2019.

Ntabwo biramenyekana igihe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru izasubukurirwa nyuma yo guhagarikwa ku wa 12 Ukuboza 2020 kubera ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye muri amwe mu makipe. Icyo gihe yari igeze ku munsi wa gatatu.

Umuyobozi wa Bralirwa Merid Demissie na Perezida wa FERWAFA Sekamana Jean Damascène bashyira umukono ku masezerano y’imikoranire
Amasezerano yashyizweho umukono azamara imyaka ine
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igiye kwitirirwa Primus
TAGGED:featuredFERWAFAPRIMUS
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngamije Yakuyeho Impungenge Ku Nyandiko Ibanziriza Gukingirwa COVID-19
Next Article Byagenze Bite Ngo Igiciro Cya Lisansi Mu Rwanda Kizamukeho 101 Frw?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?