Primus Yitiriwe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru Kuri Miliyoni Zisaga 600 Frw

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasinyanye amasezerano n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, BRALIRWA, azatuma ruba umuterankunga mukuru wa shampiyona mu gihe cy’imyaka ine, binyuze mu kinyobwa cya Primus.

FERWAFA yatangaje ko nyuma y’ayo masezerano, Primus izaba ari yo muterankunga mukuru wa shampiyona, ikitirirwa igikombe ndetse igahabwa kugaragara mu bikorwa by’itangazamakuru bijyanye na shampiyona.

Yakomeje iti “Shampiyona izahita yitwa Primus National League mu myaka ine iri imbere.”

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane hari amakuru ko afite agaciro ka miliyoni zirenga 600 Frw BRALIRWA yemeye kwishyura mu gihe cy’imyaka ine, harimo miliyoni zisaga 150 Frw zizajya zitangwa buri mwaka, zigahabwa amakipe.

- Advertisement -

Aho haziyongeraho ibikorwa bidahita bibarirwa agaciro urwo ruganda ruzakora birimo kumenyekanisha shampiyona n’ikinyobwa cya Primus binyuze mu bitangazamakuru, byose bizishyurwa na BRALIRWA.

Shampiyona y’u Rwanda imaze hafi imyaka ibiri nta muterankunga ifite, nyuma y’uko FERWAFA yatandukanye na AZAM TV yari umuterankunga wa shampiyona kuva mu 2015 kugeza mu 2019.

Ntabwo biramenyekana igihe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru izasubukurirwa nyuma yo guhagarikwa ku wa 12 Ukuboza 2020 kubera ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye muri amwe mu makipe. Icyo gihe yari igeze ku munsi wa gatatu.

Umuyobozi wa Bralirwa Merid Demissie na Perezida wa FERWAFA Sekamana Jean Damascène bashyira umukono ku masezerano y’imikoranire
Amasezerano yashyizweho umukono azamara imyaka ine
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igiye kwitirirwa Primus
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version