Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Prince Kid Wari Warakatiwe Agahunga Yafatiwe Muri Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Prince Kid Wari Warakatiwe Agahunga Yafatiwe Muri Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 March 2025 5:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishimwe Dieudonnée wamamaye ku izina rya Prince Kid yafatiwe muri Amerika nyuma y’uko yari yarahunze ubutabera nyuma yo guhamwa ibyaha n’inkiko zo mu Rwanda.

Ibyo yari yarahamijwe ni ugukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ifatwa rye ryatangajwe n’Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko areba abinjira n’abasohoka n’imipaka muri Amerika (ICE).

Tariki 03, Werurwe, 2025 nibwo yafatiwe mu Mujyi wa Fort Worth muri Texas.

Abamufashe bavuga ko yari amaze iminsi atuye muri Fort Worth mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa ngo yaninjiye muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mbere yo gufatwa yari yarasabwe kwitanga ku buyobozi bwa kiriya kigo kuko yari yarashyiriweho icyemezo cy’impapuro zo kumuta muri yombi zashyizweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa 29, Ukwakira, 2024.

Ubwo twandikaga iyi nkuru Prince Kid yari afungiye muri kasho z’uru rwego, mbere y’uko hafatwa ikindi cyemezo icyo aricyo cyose mu bijyanye no kumukura muri Amerika.

Mu Ukwakira, 2023, nibwo Urukiko Rukuru rwakatiye Prince Kid igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Hari nyuma y’urubanza rurerure kandi rwashishikaje itangazamakuru yaregwano ibyaha byavuzwe haruguru yashinjwaga gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza ryatangaga Miss Rwanda ryabaga hafi buri mwaka.

Ubwo urubanza rwe rwasomwaga, yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta wari uri mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Umucamanza yavuze ko yagombaga guhanishwa igifungo cy’imyaka 16, icyakora bitewe n’uko ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko igihano cyagabanyijwe kigirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni Frw 2 .

Ni igifungo atigeze ajuririra we na Me Emelyne Nyembo wamwunganiraga.

TAGGED:AmerikaIgifungoIkigoKidPrinceUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intambwe Ku Yindi: Umugambi Wa Israel Wo Kurimbura Hamas
Next Article Nyarugenge: Polisi Yafashe Abibaga Abantu Bakabatera Ibyuma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?