Ishimwe Dieudonnée wamamaye ku izina rya Prince Kid yafatiwe muri Amerika nyuma y’uko yari yarahunze ubutabera nyuma yo guhamwa ibyaha n’inkiko zo mu Rwanda.
Ibyo yari yarahamijwe ni ugukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Ifatwa rye ryatangajwe n’Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko areba abinjira n’abasohoka n’imipaka muri Amerika (ICE).
Tariki 03, Werurwe, 2025 nibwo yafatiwe mu Mujyi wa Fort Worth muri Texas.
Abamufashe bavuga ko yari amaze iminsi atuye muri Fort Worth mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa ngo yaninjiye muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mbere yo gufatwa yari yarasabwe kwitanga ku buyobozi bwa kiriya kigo kuko yari yarashyiriweho icyemezo cy’impapuro zo kumuta muri yombi zashyizweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa 29, Ukwakira, 2024.
Ubwo twandikaga iyi nkuru Prince Kid yari afungiye muri kasho z’uru rwego, mbere y’uko hafatwa ikindi cyemezo icyo aricyo cyose mu bijyanye no kumukura muri Amerika.
Mu Ukwakira, 2023, nibwo Urukiko Rukuru rwakatiye Prince Kid igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Hari nyuma y’urubanza rurerure kandi rwashishikaje itangazamakuru yaregwano ibyaha byavuzwe haruguru yashinjwaga gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza ryatangaga Miss Rwanda ryabaga hafi buri mwaka.
Ubwo urubanza rwe rwasomwaga, yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta wari uri mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.
Umucamanza yavuze ko yagombaga guhanishwa igifungo cy’imyaka 16, icyakora bitewe n’uko ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko igihano cyagabanyijwe kigirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni Frw 2 .
Ni igifungo atigeze ajuririra we na Me Emelyne Nyembo wamwunganiraga.