Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Producer Element Wadukanye ‘Eleeeh’ Muri Buri Ndirimbo Akoze Ni Muntu Ki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Producer Element Wadukanye ‘Eleeeh’ Muri Buri Ndirimbo Akoze Ni Muntu Ki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2021 10:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri iyi minsi indirimbo yose igezweho mu Rwanda wumvamo akajambo ngo ‘Eleeeh’. Hari abakeka ko ari izina ry’umuhanzi runaka ariko burya ni agashya kazanywe n’umusore utunganya umuziki witwa Producer Element. Amazina ye ni  Fred Robinson Mugisha akaba akomoka  mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi.

Aho uzumva Eleeeh uzamenye ko ari indirimbo yatunganyijwe n’umusore ukiri muto uzwi nka Element.

Akiri umwana yari afite inzozi zo kuzaba umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru.

Ubwo yajyaga kwiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, nibwo yazibukiriye ibyo gukina umupira w’amaguru nyuma y’aho yari amaze kugirwa DJ w’ikigo ari nabwo yatangiye kwiga gucura injyana akoresheje porogaramu ya FL Studio.

Yaje i Kigali aje guhinduza indangamuntu ahageze asanga ntiyahava ngo asubire mu misozi y’i Karongi.

Yaje guhura n’umu-Producer witwa Iyzo wakoreraga muri NEP Records yakoreweno n’abahanzi nka Dj Pius.

Kuri we ngo byari nk’ibitangaza kujya aho hantu akahasanga umuhanzi w’icyamamare Dj Pius.

Yaganiriye na Iyzo amubwira ko azi gucura (Beats) gusa we amusaba ko ibyo yabireka ahubwo akibera umuhanzi.

Ati “Icyo gihe nahise ninjira mu bintu byo kuririmba, ibyo gutunganya indirimbo nsa n’ubyibagirwa ariko ndi mu rugo nkanjya nikorera injyana nkaziririmbamo kuko Iyzo yari yaranyemereye kumfasha.”

Iyzo wari waramwereye ubufasha yaje kubura umwanya amuhuza n’umuyobozi wa Country Records kugira ngo bakomeze kumuba hafi.

Kubera ko kubaka izina mu muziki bisaba ingufu, yaje kuva mu byo kuririmba ahitamo studio atangira gutunganya indirimbo(production) buhoro buhoro.

Umuyobozi wa Country Records uzwi nka “NoopJa” yaje kubimufashamo amushakira amahugurwa y’amezi atandatu mu bijyanye no gutunganya indirimbo yahawe n’aba Producers bo muri Nigeria.

Yatangiye gukora indirimbo muri kanama 2019 ariko agakorana n’ abahanzi batazwi.

Muri icyo gihe nibwo yakoze injyana y’indirimbo y’umuhanzi Danny Vumbi yitwa “Muto” , Vumbi nawe amuhuza na Bruce Melodie waje gutuma tumenya izina ‘Element.’

Element yemeza ko indirimbo “Henzapu” yakoreye Bruce Melodie yamubereye nk’itara ryamucaniweho kuko kuva ubwo abahanzi bamumenye bagatangira no kumugana.

Bruce Melodie ubwo yakoraga iyo ndirimbo ‘Henzapu’ yifashishije imbuga nkoranyambaga kugirango yereke abakunzi be uko biba bimeze muri Studio yo bari gutunganya indirimbo.

Muri iki gikorwa hagaragayemo isura nshya, umusore ukiri muto witwa Element ari we wari wicaye imbere ya Piano yiteguye gukora iyi ndirimbo.

Bruce Melodie icyo gihe yavuze ko uyu Element n’ubwo atamenyerewe mu muzika ariko afite ubuhanga budasanzwe ari nayo mpamvu yemeye ko bakorana.

Intego ya Element  ni uko mu myaka itanu iri imbere azaba amaze gushyira itafari rigaragara ku muziki nyarwanda rwa bamwe muri bagenzi be bakorera muri Nigeria.

Kugeza ubu amaze gukorana n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda barimo Meddy, The Ben, Davis D, Christopher, Mico The Best, Platini, Danny Vumbi, Bruce Melodie n’abandi.

TAGGED:ElementfeaturedKarongiProducerStudio
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bobi Wine yatoreye i Magere, yari kumwe n’umugore we Itungo
Next Article Ugandan opposition leader Bobi Wine votes in elections
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?