Prof. Chrysologue Karangwa Yashimye Imicungire Y’Imari Y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Mu Nteko yaguye y’Umuryango  FPR Inkotanyi Prof. Chrysologue Karangwa yabwiye abanyacyubahiro bari bayitabiriye ko igenzura ryakozwe mu mikorere y’ubunyamabanga bukuru bwawo ryasanze imicungire y’umutungo w’uyu muryango yarakozwe neza.

Ni mu Nteko yaguye y’uyu muryango yateranye kuri uyu wa Gatandatu taliki 30, Mata, 2022 yabereye muri Kigali Arena yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi  mukuru wa FPR-Inkotanyi.

Abandi bafashe ijambo muri iriya Nteko harimo n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi Françis Ngarambe wagejeje ku bari bitariye iriya Nteko uko ibikorwa byawo byakozwe mu myaka ibiri ishize harimo no kureba ishyirwa mu bikorwa ry’ibyari byaremejwe gukorwa hagati y’umwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2024.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere Clare Akamanzi

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere Clare Akamanzi nawe witabiriye iri Nteko yagutse ya FPR-Inkotanyi yavuze ko mu mwaka wa 2021 imishinga y’ishoramari yashowe mu Rwanda ifite agaciro ka Miliyari 3.6 $.

- Kwmamaza -

Akamanzi yavuze ko ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zo kurinda abaturage barwo kwandura ari benshi no kwanduzanya zatumye kiriya cyorezo kitica benshi bityo kugaruka mu buzima busanzwe biroroha.

Abandi batanze ibiganiro ni Umujyanama mu by’ubukungu mu Biro by’Umukuru w’igihugu witwa Dr Ildephonse Musafiri. Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, Umuyobozi wa Federasiyo y’abikorera ku giti cyabo Robert Bafakulera na rwiyemezamirimo Ingabire M.Ange Claudine.

Umuyobozi wa Federasiyo y’abikorera ku giti cyabo Robert Bafakulera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version