Véronique Bédague: Umugore Uhabwa Amahirwe Yo Kuba Minisitiri W’Intebe W’u Bufaransa

Mu Bufaransa hari amakuru avuga ko hari umugore witwa Véronique Bédague ari we umaze iminsi yegerwa n’Umunyamabanga mu Biro by’Umukuru w’igihugu witwa Alexis Kohler ngo azabe Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa bugiye kuyoborwa na Perezida Macron uherutse gutorerwa indi Manda.

Icyakora  amakuru atangazwa na Le Parisien avuga ko ibiro by’Umukuru w’Igihugu  bitaremeza cyangwa ngo bihakane mu buryo butaziguye niba Bédague yaremeye kuzafasha Macron mu gushyiraho no kuyobora Guverinoma nshya.

Manda ya mbere ya Emmanuel Macron yarangiye Jean Castex ari we Minisitiri w’Intebe ariko yari yaratangiranye na Edouard Philippe waje kwegura.

Edouard Philippe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa

Véronique Bédague ni umugore utari usanzwe uzwi na rubanda rwose mu Bufaransa.

- Advertisement -

Icyakora yakoze muri Minisiteri y’imari mu ntangiriro z’umwaka wa 2000 ubwo yayoborwaga na Laurent Fabius ndetse akomerezayo ubwo yayoborwaga na Florence Parly.

Jean Castex

Uyu mugore kandi yigeze gukora no mu Kigega mpuzamahanga cy’imari.

Yaje no kuba Umunyamabanga mu Biro by’Umukuru w’Umurwa mukuru w’u Bufaransa, Paris.

Uyu mujyi wayoborwaga na Bertrand Delanoë.

Hagati y’umwaka wa 2014 n’umwaka wa 2016, Véronique Bédague yakoze mu Biro bya Manuel Valls wari Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa.

Bivugwa ko muri kiriya gihe ari bwo yatangiye kumenyana na Emmanuel Macron wakundaga guhura kenshi na Manuel Valls, uyu namwe akaba yarakundaga kuba ari kumwe na Alexis Kohler.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version