PSD Ishaka Ko Pansiyo Ihuzwa N’Ibiciro Ku Isoko

Ishyaka riharanira demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage, PSD, ryifuza ko amafaranga ahabwa abajya muri pansiyo ahuzwa n’ibiciro ku isoko.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatandatu bari kwamamaza Umukandida Perezida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi n’Abakandida depite b’iri shyaka, mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Muhanga.

Abayobozi bakuru b’iri shyaka barimo Dr Kalinda Francois Xavier, usanzwe ari Perezida wa Sena Muhakwa Valensi, Visi Perezida wa Mbere w’iri shyaka n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Dr Ngabitsinze Jean Chryisostome bari bahari.

Perezida wa Sena akaba n’umuyoboke wa PSD, Dr Kalinda Francois Xavier avuga ko impamvu yo guhitamo gushyigikira Kagame ari uko yagejeje byinshi ku Banyarwanda.

Kalinda avuga ko umukandida bashyigikiye yagejeje ku Banyarwanda ibikorwa bitandukanye birimo no guteza imbere ubukungu.

Ati: “ Ndabamenyesha ko ubu, ikigero cy’ubukungu duhagazeho uyu munsi kigeze kuri 7%. Mu mwaka wa 2017 cyari kigeze kuri 3.9%. Biragaragaza ko intego yari afite mu rwego rw’ubukungu zagezweho kandi ku kigero cyo hejuru”.

Yemeza ko ibikorwaremezo byateye imbere ku buryo bugaragara imihanda irakorwa ijyamo kaburimbo ndetse n’iyo mu cyaro irakorwa.

Muhakwa Valens avuga ko nka PSD bifuza gukora ubuvugizi ku buryo amafaranga ahabwa abajya muri pansiyo yahuzwa n’ibiciro ku isoko.

Ati: “ Ni igitekerzo PSD ifite, tukifuza ko bijyanishwa n’amafaranga ahabwa abageze mu zabukuru n’igihe. Ibyo bivuze ko umuntu utangiye akazi afite imyaka 25, ubu pansiyo ni imyaka 65, aba yizigamye imyaka 40. Ni ukuvuga ko bwa bwizigame bwe buba bwaragiye bubyara inyungu”.

Muhakwa avuga ko iyo uwo muntu abariwe pansiyo ku bushobozi butajyanye n’igiciro ku isoko uyu munsi, bimubera imbogamizi izatuma ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru atabasha kugera guhaha mu buryo bumworoheye.

Pansiyo y’ubusaza itangwa ku myaka 60 iyo uwiteganyirije yakoze imyaka 15 atanga umusanzu ; icyo gihe akaba yarahabwaga 30% by’umushahara ngereranyo w’ukwezi mu myaka itanu ya nyuma y’akazi.

Icyakora buri mwaka hakiyongeraho 2%.

Uwiteganyirije kandi ashobora guhabwa pansiyo y’imburagihe atarageza ku myaka 60 mu gihe ubushobozi bw’umubiri we bwagabanutse bikemezwa na muganga wemewe na Leta.

Hari kandi Pansiyo y’ubumuga budafitanye isano n’akazi n’irebana n’abasizwe n’umunyamuryango mu bwiteganyirize.

Indi pansiyo ni iy’ubupfakazi, aho umupfakazi afata 50% by’ayo uwiteganyirije yagombaga gufata.

Umwana ugifite umubyeyi umwe afata 25% mu gihe umwana usigaye ari imfubyi kuri Se na Nyina agafata 50%.

Uwiteganyirije iyo apfuye nta we bashakanye asize cyangwa umwana, amafaranga ye ya pansiyo afatwa n’ababyeyi bagahabwa 25% by’ayo yagombaga guhabwa buri kwezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version