Kuri iki Cyumweru nibwo abo mu Ishyaka CCM bahagarariye abandi bahuye bemeza ko Samia Suluhu Hassan ari we uzabahagarira mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba mu Ukwakira, 2025.
Ku mbuga nkoranyambaga zo muri Tanzania hari amafoto y’abaje kwereka Suluhu ko bazamuba hafi muri icyo gihe cyose kandi hakamwereka ko icyizere bamufitiye ari kinshi.
Hari abanditse bati: “Werekanye ko ubishoboye kandi watweretse ko ari wowe wahagararira Ishyaka CCM rikatugeza ku ntsinzi. Tukuri inyuma mu Ukwakira mu matora rusange.”
Abayoboke ba CCM bavuga ko Samia Suluhu Hassan mu gihe amaze ku butegetsi yavuguruye byinshi, inzego zikora neza bityo ko akwiye gukomeza kuyobora igihugu.
Abandi bavuga ko Samia( bita Mama) ari uwabo, akaba uw’icyubahiro kandi akaba yarimakaje ubutabera.
Abamushyikiye bavuga ko abatabona aho agejeje igihugu ahubwo bakavuga ko ari bo batuma igihugu kiba kiza, ari abanyabinyoma.
Umwe mu batavuga rumwe na Samia Suluhu Hassan bakomeye ni Tundu Lissu ubu ufunzwe, bamwe bakavuga ko yafunzwe mu rwego rwo kumukumira ngo ataziyamamaza.
Tundu Antiphas Mughwai Lissu aba mu Ishyaka CHADEMA, akaba akomoka ahitwa Singida.
Abo mu Ishyaka CCM bavuga ko Tanzania ari igihugu gitekanye, giteye imbere.
Samia Suluhu Hassan yageze ku butegetsi asimbuye Perezida John Pombe Magufuli wapfuye muri Werurwe, 2021 azize uburwayi.