Connect with us

Mu mahanga

Putin Yahaye Amabwiriza Umuyobozi Mushya Wa Wagner

Published

on

Yisangize abandi

Nyuma y’urupfu rw’uwahoze ayobora umutwe Wagner azize impanuka y’indege, Perezida w’Uburusiya Vladmin Putin yashyizeho umusimbura we ari Andrei Troshev

Yaraye amuhaye amabwiriza y’uburyo agomba gukora mu kazi ke gashya.

Umutwe w’abacanshuro wa Wagner umaze igihe ufasha Uburusiya mu ntambara burwana na Ukraine.

Aba bayobozi bombi baganiriye k’uburyo bwiza abacanshuro ba Wagner bakomeza gufasha ingabo za Leta mu ntambara.

Putin yashyizeho Andrei Troshev kuyobora Wagner guhera muri Kamena, 2023 nyuma y’urpfu rwa  Yevgeny Prigozhin wahoze uyikuriye.

Andrei Troshev

Putin yabwiye Troshev ko abarwanyi b’abakorerabushake nka Wagner bafasha igihugu mu bintu bitandukanye by’umwihariko mu duce bari gukoramo intambara muri Ukraine.

Yavuze ko Leta izafasha abarwanyi ba Wagner kugira ngo akazi kabo kagende neza.

Troshev yari afite ikayi n’ikaramu yandika ibyo shebuja amubwira byose.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version