Putin yasezeranyije Biden ubufatanye

Nyuma y’uko Inteko itore yemeje mu buryo budasubirwaho  ko Joe Biden ari we watorewe kuyobora USA, Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yamwoherereje ubutumwa bumwizeza ubufatanye.

Kugeza ubu u Burusiya bwari bwaririnze kugira icyo butangaza ku itorwa rya Biden bwanga ko byazahinduka ku munota wa nyuma.

Amakenga y’u Burusiya yari ashingiye ku ngingo y’uko uwo Perezida Biden yatsinze yari  yanze kuva ku izima avuga ko yibwe amajwi.

Abarusiya bavugaga ko kamarampaka izaba icyemezo kizafatwa n’abagize Inteko nkuru itoresha kuko ari yo itangaza bidasubirwaho ko runaka yatsinze amatora mu gihe kuyemeranyaho byajemo kidobya.

- Advertisement -

Iby’umubano wa USA n’u Burusiya ntibizabura kuzamo gucunganwa kuko ibi bihugu bifitanye amateka yo gutatana haba mu bya gisirikare, ubukungu n’ahandi.

N’ubwo hari abavuga ko umubano w’ibihugu byombi uzaba mwiza ugereranyije n’uko byagenze mu myaka ine ishize USA itegekwa na Donald Trump, ku rundi ruhande ibihugu byombi bizahora bizirikana amateka yabyo mu Ntambara y’Ubutita(1947-1991).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version