Karongi: SEDO aravugwaho gukubita umuturage utishimiye ikiciro cy’ubudehe

Umukozi w’Akagari ka Gisayura mu murenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza witwa Mbarushimana Ferdinand ashinjwa n’abaturage kubahohotera. Avugwaho guhirika umugabo ufite ubumuga akikubita hasi ubwo bari mu nama yashyiraga abaturage mu budehe, yabaye ku wa Gatanu taliki 11, Ukuboza, 2020.

Bamwe mu baturage bari baje mu nama igamije gushyira  bagenzi babo mu byiciro by’Ubudehe babwiye Taarifa ko umugabo ufite ubumuga witwa Jean Pierre Hakuzayezu yahagurutse avuga ko akurikije uko abayeho asanga yajya mu kiciro cya D ariko SEDO we akemeza ko ajya mu cya C.

Kubera kutabyumvikana ho umwe mu baturage bari muri iyo nama avuga ko SEDO yarakaye asunika uriya muturage aragwa.

Aho yegukiye abaturage bamubwiye ko agomba kwihangana kuko ngo ‘ntawe uburana n’umuhamba’.

- Advertisement -

Umuturanyi wa Hakuzayezu avuga ko uyu mugabo wahohotewe afite umugore n’abana babiri.

Ati: “ Turamuzi ni umugabo ubona uko arya yakoreye abandi kandi aho aba ni aho yatijwe na mwene Nyina.”

Undi muturage utuye muri uriya mudugudu avuga ko uriya muyobozi amaze imyaka itanu abayobora ndetse ngo bishoboka ko ibi ari byo bituma abayoboza igitugu.

Uyu muturage kandi yibaza impamvu Mbarushimana Ferdinand akazi kenshi agakorera iwe kandi Akagari ka Gisayura gafite ibiro.

Avuga ko bishoboka ko abikora mu rwego rwo kubona uburyo yakamo ruswa.

Mbarushimana ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana, akaba atuye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Gisayura, Umurenge wa Mutuntu mu Murenge wa Mutuntu.

Mbarushimana Ferdinand we atuye mu mudugudu wa Byarugamba.

SEDO ati: “ Naramubwiye nti umva rero wa mugabo we icara”

Mbarushimana Ferdinand yabwiye Taarifa ko abavuga ko yahiritse Jean Pierre Hakuzayezu babeshya ahubwo ko icyabaye ari ukumwicaza.

Avuga ko abaturage basabiye Hakuzayezu ikiciro cya C ariko we agashaka icya D, bakimwima agahaguruka asakuza.

Ati: : Naramubwiye nti umva rero wa mugabo we icara, ufite inka mu rugo, kandi reka gusakuza. Naramufashe neza ndagenda ndamwicaza. Yakomeje gusakuza tumubwira tuti ese shahu, ko usakuza ikindi bigusayidira ni iki?”

Abajijwe icyo avuga ko bamunenga ko akazi kenshi agakorera iwe, yasubije ko ari ibinyoma ndetse ko Taarifa yamuhamagaye agiye ku biro.

Mbarushimana avuga ko amaze imyaka 10 ari SEDO muri iyo itanu akaba ayiyoboye mu Kagari ka Gisayura.

Gitifu w’Umurenge wa Mutuntu, Bwana Nsengiyumva Songa avuga ko iby’urugomo rwa Ferdinand Mbarushimana atari abizi, ko agiye kubikurikirana.

Yagize ati: “ Ntabyo nzi pe! Ni wowe ubimbwiye bwa mbere, yewe ndetse nta n’ubundi bukubaganyi muzi ho ariko ngiye kubikurikirana kuko n’ibiro by’Akagari ke ntibiri kure y’iby’Umurenge wacu.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version