Qatar Yashimye Umuhati W’U Rwanda Na DRC Mu Guhagarika Imirwano

Leta ya Qatar yatangaje ko yishimiye ko u Rwanda na DRC biyemeje guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa DRC kandi ko byatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Qatar ivuga ko iyi ari intambwe ishimishije mu gushakira amahoro arambye Akarere u Rwanda ruherereyemo.

Qatar ivuga ko ishyigikiye ko impande zirebwa n’iki kibazo ziganira kuruta imirwano.

Tariki 18, Werurwe, 2025, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi bahuriye i Doha k’ubutumire bw’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar witwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

- Kwmamaza -

Icyo gihe biyemeje ko impande zose zihanganye zigiye guhagarika intambara bidatinze.

Nyuma y’iminsi mike, M23 yatangaje ko igiye gukura abasirikare bayo muri Walikale kandi yarabikoze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version