Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Ben Hamad Al Thani ari kumwe na Perezida Félix Tshisekedi baraye bayoboye isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati ya Doha na Kinshasa.
Abaminisitiri ku mpande zombi barebwa n’ibiyakubiyemo nibo bayasinyiye imbere y’Abakuru b’ibi bihugu.
Ayo masezerano rero arebana n’imikoranire ku iterambere ry’ibyambu hagati y’ikigo cya Qatar gishinzwe ibyambu kitwa Qatar Ports Management Company (Mwani Qatar) n’ikigo cya DRC kitwa Office national des transports (ONATRA Sa).
Indi nyandiko y’amasezerano irarebana n’urwego rw’ubutabera hagati ya Minisiteri y’ubutabera ya Leta ya Qatar na Minisitiri y’ubutabera ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Abaturage bafite impapuro z’inzira z’abadipolomate bakomorewe kugenda muri ibi bihugu bakabikora batiriwe baka viza.
Kinshasa na Doha kandi bemeranyije ko inzego z’urubyiruko zigomba gukorana cyane cyane mu rwego rwa siporo.
Hazashyirwaho kandi imikoranire ishingiye ku biganiro n’ubujyanama mu bya Politiki hagati y’ibi bihugu, bikazakorwa ku bufatanye na Minisiteri z’ububanyi n’amahanga mu bihugu byomnbi.
Indi ngingo ikomeye yasinywe ni iy’imikoranire hagati y’Ikigega cya Qatar gishinzwe iterambere mpuzamahanga na Minisiteri ya DRC y’imibereho myiza, iterambere rusange n’ubufatanye.
Iyi ngingo irihariye kuko irebana n’ubufasha buzatangwa mu kwita ku bahuye n’ibibazo byakuruwe n’intambara imaze igihe ibica bigacika mu Nta ya Kivu y’Amajyepfo muri DRC.
Mu ntangiriro za Nzeri, 2025, ikigo cya Qatar gikora ubucuruzi kitwa Al Mansour Holding cyasinyanye n’ubuyobozi bwa DRC ubufatanye bufite agaciro ka miliyari $21.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yageze i Kinshasa mu ruzinduko rw’akazi ariko mbere yari yabanje i Kigali yakirwa na Perezida Paul Kagame.
Ibyo baganiriye ntibyamenyekanye kuri bose, icyakora ikizwi ni uko umubano wa Kigali na Doha kugeza ubu unyuze impande zombi.
Ushingiye kuri byinshi birimo ahanini ubufatanye mu bukerugendo, ubu bukagaragarira cyane mu iyubakwa ry’ikibuga mpuzamahanga cy’indege kiri kubakwa mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.
Hari imikoranire isanzwe hagati ya Rwandair na Qatar Airways, igamije kohoshya ubwikorezi bwo mu kirere.
Urwego rw’umutekano narwo ruri mu nzego ibihugu byombi byiyemeje gufatanyamo.
Thani ariko yatangarije kuri X/Twitter ko yagiranye na Kagame ibiganiro byiza.
Yanditse atya: “Qatar n’u Rwanda bihujwe n’umubano ukomeye kandi uri gukura, ugatera imbere byihuse ugana ku rwego rutanga ikizere cy’ubufatanye n’inyungu zihuriweho. Ndashima umuhati wa Nyakubahwa [Perezida Kagame] mu gushyigikira gahunda z’amahoro mu Karere igihugu cye giherereyemo.”
Ku byerekeye ububanyi n’amahanga, Qatar ni umuhuza hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC, igice kimaze iminsi kiri ahanini mu maboko y’izo nyeshyamba.
U Rwanda na DRC nabyo biri mu biganiro bigirwamo uruhare na Leta zunze ubumwe z’Amerika, igihugu gisanzwe ari inshuti ikomeye na Qatar.



