Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Radiant Yatashye Inyubako Yayo Nshya Ya Miliyari Frw 22
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Radiant Yatashye Inyubako Yayo Nshya Ya Miliyari Frw 22

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 May 2024 6:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane taliki 23, Gicurasi, 2024 Perezida Kagame yafatanyije na Marc Rugenera gufungura Ibiro bishya by’Ikigo cy’ubwishingizi Radiant kiri mu Murenge wa Nyarugenge mu Kaere ka Nyarugenge muri Kigali.

Ikigo  ‘Radiant Insurance Company’ ni cyo Marc Rugenera ayobora ariko mu kugitaha hari n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Radiant Insurance Company Ltd, François Régis Kabaka n’abandi bayobozi batandukanye.

Perezida Kagame yashimiye Ubuyobozi bwa Radiant ku ukuba bwarubatse inzu nziza izafasha Abanyarwanda kubona serivisi z’ubwishingizi nziza kandi zitangiwe mu nyubako nzima.

Kagame ati: “ Kuba iyi nyubako yarazamutse ikagera aho igeze ni ubushake n’imbaraga ndetse n’amafaranga n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.  Twifuza nk’ubuyobozi kubona inyubako nkizi ziri kubakwa ahantu hatandukanye mu gihugu. Turashaka kubona ishoramari ritera imbere ibikorwa by’ubukungu bigenda neza”.

Avuga ko Leta ifite inshingano zo gufasha abashoramari gukwiza hirya no hino ibikorwa by’iterambere bikagerwaho binyuze haba mu buryo bw’amategeko, politiki no mu bindi biteza abaturage imbere.

Kagame avuga ko n’ubwo hari ubwo anenga ibitagenda neza, ariko buri gihe aba ashaka ko ibintu bigenda neza kurushaho.

Perezida Kagame ubwo yari aje gutaha iyi nyubako

Ndetse ngo nagira icyo abona kutagenda neza mu nyubako nshya ya Radiant azabigeza ku buyobozi bwayo kugira ngo bikosorwe.

Ati: “ Kuvuga ibi ngibi ni uburyo bwo kongera imbaraga zo kunoza umurimo kuko hari aho bigaragara ko abantu bagira uburangare no gutekereza nabi no gukora nabi kandi bituma byongera igiciro cy’ibyo ugiye gukora”.

Yaboneyeho kwizeza abantu ko atazashidikanya gufasha abandi bose bazaba bafite ibikorwa byiza nka biriya kuko ngo ‘ibikorwa birivugira’.

Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera, yashimiye Perezida Kagame kubera ko ashyigikira ishoramari.

Ati: “Ndabashimira byimazeyo kuba mwemeye kuza kwifatanya natwe kuri uyu munsi utagira uko usa, bigaragaza ko mushyigikiye ibikorwa byacu n’ubwitange bwanyu ntagereranywa mu iterambere ry’u Rwanda.’’

Rugenera yashimiye Perezida wa Repuburika ku kibanza babahaye cyo kubakamo iyi nzu.

Mbere bakoreraga mu nzu iri ku buso bufite metero kare 1000 nyuma bahabwa ikibanza gifite metero kare 2345.

Rugenera avuga ko iyi nyubako yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2019, igizwe n’amagorofa 12, kandi yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije bujyanye n’icyerekezo igihugu cyihaye.

Ibikoresho bingana na 80% biyubatse byakorewe mu Rwanda, ikaba yaruzuye ifite agaciro ka miliyari Frw 22.

Amafoto@Urugwiro Village

TAGGED:featuredInyubakoKagameRadiantRugenera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubushinjacyaha Burashaka Ko Barikana Afungwa Imyaka Ibiri
Next Article Bunyoni Agiye Kugaruka Mu Rukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?