Radiant Yatashye Inyubako Yayo Nshya Ya Miliyari Frw 22

Kuri uyu wa Kane taliki 23, Gicurasi, 2024 Perezida Kagame yafatanyije na Marc Rugenera gufungura Ibiro bishya by’Ikigo cy’ubwishingizi Radiant kiri mu Murenge wa Nyarugenge mu Kaere ka Nyarugenge muri Kigali.

Ikigo  ‘Radiant Insurance Company’ ni cyo Marc Rugenera ayobora ariko mu kugitaha hari n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Radiant Insurance Company Ltd, François Régis Kabaka n’abandi bayobozi batandukanye.

Perezida Kagame yashimiye Ubuyobozi bwa Radiant ku ukuba bwarubatse inzu nziza izafasha Abanyarwanda kubona serivisi z’ubwishingizi nziza kandi zitangiwe mu nyubako nzima.

Kagame ati: “ Kuba iyi nyubako yarazamutse ikagera aho igeze ni ubushake n’imbaraga ndetse n’amafaranga n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.  Twifuza nk’ubuyobozi kubona inyubako nkizi ziri kubakwa ahantu hatandukanye mu gihugu. Turashaka kubona ishoramari ritera imbere ibikorwa by’ubukungu bigenda neza”.

- Advertisement -

Avuga ko Leta ifite inshingano zo gufasha abashoramari gukwiza hirya no hino ibikorwa by’iterambere bikagerwaho binyuze haba mu buryo bw’amategeko, politiki no mu bindi biteza abaturage imbere.

Kagame avuga ko n’ubwo hari ubwo anenga ibitagenda neza, ariko buri gihe aba ashaka ko ibintu bigenda neza kurushaho.

Perezida Kagame ubwo yari aje gutaha iyi nyubako

Ndetse ngo nagira icyo abona kutagenda neza mu nyubako nshya ya Radiant azabigeza ku buyobozi bwayo kugira ngo bikosorwe.

Ati: “ Kuvuga ibi ngibi ni uburyo bwo kongera imbaraga zo kunoza umurimo kuko hari aho bigaragara ko abantu bagira uburangare no gutekereza nabi no gukora nabi kandi bituma byongera igiciro cy’ibyo ugiye gukora”.

Yaboneyeho kwizeza abantu ko atazashidikanya gufasha abandi bose bazaba bafite ibikorwa byiza nka biriya kuko ngo ‘ibikorwa birivugira’.

Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera, yashimiye Perezida Kagame kubera ko ashyigikira ishoramari.

Ati: “Ndabashimira byimazeyo kuba mwemeye kuza kwifatanya natwe kuri uyu munsi utagira uko usa, bigaragaza ko mushyigikiye ibikorwa byacu n’ubwitange bwanyu ntagereranywa mu iterambere ry’u Rwanda.’’

Rugenera yashimiye Perezida wa Repuburika ku kibanza babahaye cyo kubakamo iyi nzu.

Mbere bakoreraga mu nzu iri ku buso bufite metero kare 1000 nyuma bahabwa ikibanza gifite metero kare 2345.

Rugenera avuga ko iyi nyubako yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2019, igizwe n’amagorofa 12, kandi yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije bujyanye n’icyerekezo igihugu cyihaye.

Ibikoresho bingana na 80% biyubatse byakorewe mu Rwanda, ikaba yaruzuye ifite agaciro ka miliyari Frw 22.

Amafoto@Urugwiro Village

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version