Mu masaha ari imbere biteganyijwe ko Cyril Ramaphosa utegeka Afurika y’Epfo ari busure u Rwanda. Ni uruzinduko rwo kwifatanya n’isi kuzirikana ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko itazongera kuba.
Ku rundi ruhande, birashoboka ko hari ibiganiro azagirana n’ubuyobozi bw’u Rwanda ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa DRC, aho igihugu cye cyohereje ingabo ngo zifatanye n’iza DRC kurwanya M23, u Rwanda rukavuga ko bidakwiye kuko ingabo za DRC zikorana na FDLR kandi ari ikibazo ku mutekano warwo.
Ku rubuga rwa Perezidansi y’Afurika y’Epfo handitse ko Ramaphosa azitabira igikorwa cyo gushyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside iri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo kandi akazifatanya no muri Walk To Remember izakomereza kuri BK Arena.
Mbere y’uko umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo uzamo agatotsi nka 10 ishize, byari bisanzwe ari ibihugu by’inshuti ku buryo Abanyarwanda benshi bize muri iki gihugu kandi nacyo kikagira ibigo by’ishoramari mu Rwanda.
Iby’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo biherutse kandi kugarukwaho na Perezida Kagame mu kiganiro yahaye SABC News, iki kikaba ari ikinyamakuru cy’Ibiro ntaramakuru by’Afurika y’Epfo.