Dukurikire kuri

Ubukungu

Ubucuruzi Hagati Y’u Rwanda Na Uganda ‘Bwongeye’ Kuzamuka

Published

on

Inama y’ubukungu y’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, East African Business Council, itangaza ko kuva u Rwanda na Uganda byongera gufungura imipaka, ubucuruzi hagati ya Kigali na Kampala buri kuzamuka neza.

Hashize amezi icyenda ibi bibaye.

Umupaka wari warabaye ikibazo ku mpande zombi kubera gufungwa ni uwa Gatuna.

Niwo mupaka ucishwaho ibicuruzwa byinshi biva cyangwa bijya muri kimwe muri ibi bihugu.

Abagize Inama y’ubukungu ya EAC bavuga ko kuva uyu mupaka wafungurwa, ubu ku munsi icaho amakamyo agera ku 160  n’abantu 1000  cyangwa barengaho gato.

Iby’iyi mibare kuri uyu wa Kane Taliki 17, Ugushyingo, 2022 nibwo byatangarijwe abagize iriya Nama ya EAC  bari bayobowe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wayo witwa  John Bosco Kalisa.

John Bosco Kalisa

We na bagenzi ba bagize iriya nama bashimye ko u Rwanda rwemeye gufungura umupaka wa Gatuna kandi ngo byatanze igisubizo haba ku Rwanda no kuri Uganda.

Bavuga ko, ku ruhande rw’u Rwanda, byatumye umusaruro uva ku bucuruzi ibihugu byombi bigirana uzamukaho ku kigero cya 10.9%

Muri Werurwe, 2022, Minisiteri y’imari ya Uganda yatangaje ko agaciro k’ibyo iki gihugu cyohererezaga u Rwanda kagabanutse cyane.

Kavuye kuri Miliyari USh  62.6 mu mwaka wa 2019 agera kuri Miliyoni USh 826.2 mu mwaka wa 2021.

Itangazo ry’Inama y’ubucuruzi ya EAC riherutse gusohoka, rivuga ko abagize iyi Nama banaganiriye na Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority, Bwana Pascal Bizimana Ruganintwali  bavugana uko iby’imisoro n’amahoro hagati y’ibihugu by’aka karere bihagaze.

Ni ibiganiro byareberaga hamwe uko byakoroshwa binyuze ku masezerano yo koroshya urujya n’uruza no kunoza imikorere yo kuri za gasutamo.

Umuyobozi wa East African Business Council Bwana Kalisa yasabye abari bahagarariye ibihugu by’uyu muryango ko bakomeza kunoza imikorere na za Politiki z’ubwikorezi, bagashyira imbaraga mu gutunganya imihanda kugira ngo bigabanye ikiguzi cy’ubwikorezi.

Ku byerekeye ibiciro by’amafaranga amakamyo yishyura  ku bilometero  100, ririya tangazo rivuga ko amakamyo mato  aza mu Rwanda yishyura  $76 n’aho amakamyo manini akishyura $152, mu gihe amakamyo ajya muri Uganda yo yishyuzwa $10 ku bilometero 100.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority avuga ko igihugu kiri gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga rizafasha mu kugabanya ibibazo bituruka ku bwikorezi hagati y’ibihugu ruhahirana nabyo.

Ubuyobozi bw’iki kigo kandi buvuga ko buri gukorana n’izindi nzego zirimo za Minisiteri zishinzwe ubucuruzi kugira ngo zikemure ikibazo cy’ibiciro by’ubwikorezi bivugwaho kudahuzwa ku bihugu byose.