Ramaphosa Yasuye Tshisekedi Ngo Basinyane Amasezerano

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 06, Nyakanga, 2023 nibwo Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yageze i Kinshasa mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Azaganira na mugenzi we Felix Tshisekedi ku ngingo zirimo ubucuruzi n’ibindi.

Ku rubuga rwa Twitter rw’Umukuru wa DRC handitse ko abayobozi bombi bari buhagararire isinywa ry’amasezerano mu mikoranire itandukanye.

Nyuma y’ibiganiro mu muhezo, abakuru b’ibihugu byombi baragirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Afurika y’Epfo na DRC ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye.

- Advertisement -

Uretse kuba bibana muri SADC, ibi bihugu bifite ubukungu kamere munini bishora gufatanyamo mu iterambere rya buri gihugu muri byo.

Ikindi ni uko hari ingabo za SADC zizoherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu gihe gito kiri imbere,  iyi ikaba ishobora kuba imwe mu ngingo Ramaphosa yaza kuganiraho na Tshisekedi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version