Mark Zuckerberg Yakoze Tweet Ya Mbere Mu Myaka 10 Yishongora Kuri Musk

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro urubuga nkoranyambaga bamwe bise Twitter Killer( Ikizahitana Twitter) umuyobozi w’ikigo Meta witwa Mark Zuckerberg yakoze Tweet ya mbere mu myaka 10 ishize.

Bamwe bavuga ko yayikoze agira ngo yishongore kuri Elon Musk uherutse kugura Twitter ariko akaba ari kugora abari basanzwe bayikoresha.

Yakoze Tweet yerekana igishushanyo cya Spiderman, kikaba gisa n’igishaka kubwira Elon Musk ko agomba kwitegura guhangana na mukeba we ukomeye ari we Threads ya Mark.

Zuckerberg yaherukaga gukora Tweet muri Mutarama, 2012.

- Advertisement -

Uko kubagora ni ko kwatumye Zuckerberg n’abandi bahanga bakorana muri Meta bakora urubuga bise Threads.

Ubu rwamaze gutangira gukoreshwa mu bihugu bimwe na bimwe.

Abarukoze baruhaye uburyo bwinshi bwo gukora nka Twitter kandi rukagira akarusho ko kuba warukoreraho akazi wari usanzwe ukorera ku zindi mbuga nkoranyambaga.

Ku ikubitiro, abantu bazajya barukoreshaho Instagram.

Spiderman: Abanyarwanda baca umugani ngo ‘Uguhiga ubutwari muratabarana’
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version