Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo yategetse ko ingabo ze 2,900 zoherezwa mu Burasirazuba bwa Raepubulika ya Demukarasi ya Congo kurwana mu buryo bweruye na M23. Afurika y’Epfo kuri X yatangaje ko byakozwe mu rwego rwo gutabarana gusanzwe hagati y’ibihugu bigize SADC.
Ni ibikubiye mu masezerano yasinywe taliki 15, Ukuboza, 2023 azarangira taliki 15, Ukuboza, 2024 nk’uko biri mu ngingo ya 201 (2) (c) y’Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo.
Ibikorwa by’abo basirikare byagenewe ingengo y’’imari ya miliyari 2 rands, aya akaba ari amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo.
Ubutegetsi bw’Afurika y’Epfo butangaza ko gutabarana ari inshingano za buri gihugu mu bigize SADC.
Imikoranire hagati ya Afurika y’Epfo na DRC yashyizweho umukono n’ubuyobozi bwa Pretoria taliki 17, Ugushyingo, 2023, bwemeza ko buzohereza abasirikare muri DRC gukorana na bandi mu guhashya iriya mitwe irimo na M23.
Ingabo zose za SADC ziri muri DRC ziyobowe n’Umunya Afurika y’Epfo witwa Brig Gen Monwabisi Dyakupu.