Raporo:U Rwanda Ruracyari Ku Isonga Ku Bagore Benshi Mu Nzego Z’Ubuyobozi

Icyegeranyo cyasohowe kuri uyu wa Kane cyakozwe na InterParliementary Union na UN-Women cyerekana uko abagore bahagaze mu nzego z’ubuyobozi muri Afurika cyerekanye ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere rugakurikirwana Afurika y’Epfo mu bagize Inteko ishinga amategeko naho muri Guverinoma rugakurikirwa na Guinée Bissau.

Igihugu cya mbere ku isi mu kugira abagore benshi mu nzego z’ubuyobozi ni Nicaragua(iki gihugu gihereye muri America yo Hagati, kigaturana na Honduras na El Salvadore).

Gikurikirwa na Austria( Autriche), u Bubiligi, Suède, Albania, u Rwanda rukaba urwa Gatandatu.

Ibihugu bibiri bya nyuma ku isi biha umugore ijambo mu miyoborere kugeza ubu ni Viet Nam na Yemen.

- Advertisement -

Uko ibihugu bikurikirana mu kugira abagore benshi mu nzego z’ubuyobozi mu Nteko:

1.U Rwanda,

2.Africa y’Epfo,

3.Namibia,

4.Senegal,

5. Mozambique.

Muri Guverinoma:

1.U Rwanda,

2.Guinée Bissau,

3.Africa y’Epfo,

4.Ethiopia,

5. Namibia.

Iki cyegeranyo gisohotse nyuma y’iminsi itatu Isi muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko byizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k’umugore mu muryango w’abantu ndetse by’umwihariko muri ibi bihe Isi ihanganye na COVID-19.

Ku wa Mbere tariki 08, Werurwe, 2021 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore, mu ijambo Madamu Jeannette Kagame yabwiye abari bitabiriye inama ya gatanu ku buringanire yiswe Gender Equality, Wellness and Leadership Summit (GEWAL Summit), yateguwe na Motsepe Foundation yagarutse ku ruhare rw’Abanyarwandakazi mu kuvana mu bibazo ndetse no muri ibi bihe bya COVID-19.

Yavuze ko hari intambwe zikomeye zimaze guterwa mu kwimakaza uburinganire, ariko agaragaza ko hari n’inzitizi zigituma umugore adakoresha ubushobozi bwose afite.

Motsepe Foundation ni Umuryango washinzwe na Dr Precious Moloi-Motsepe – umugore w’umuherwe Patrice Motsepe wo muri Afurika y’Epfo.

Muri iyo nama haganiwe  ku “Gushimangira Uruhare rw’Abagore mu izahuka ry’ibikorwa nyuma y’icyorezo”.

Mu Ntekou Rwanda rukurikirwa na Cuba
Muri Guverinoma ni urwa Gatandatu
Ku isi Igihugu cya Nicaragua gihiga ibindi mu guha abagore umwanya muri Guverinoma
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version