Abafana ba Rayon Sports baraye bishimye nyuma yo gutsinda Muhazi United ibitego bibiri k’ubusa mu mukino wabereye mu Karere ka Ngoma ahari Stade iyi kipe isanzwe yitorezaho.
Umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu wari uwo ku munsi wa 24 wa shampiyona, Rayon ikaba iraye ku mwanya wa mbere ‘by’agateganyo’ ikaba irusha APR FC amanota abiri.
APR FC yo irakina na Etincelles FC kuri iki Cyumweru.
Rayon Sports mu gice cya mbere yabonyemo uburyo bukomeye bwo gutsinda ubwo ku munota wa 34 Rukundo Abdourahman yateraga ishoti riremereye ariko umunyezamu Amani akoraho umupira ujya muri koruneri.
Imikinire ya Muhazi United yari ishingiye ahanini ku kurinda izamu, igice cya mbere cyarangiye iyi kipe nta buryo bwo gutsinda ngo byibura buyipfire ubusa.
Hagati aho, abakinnyi ba Rayon bakinnye neza uko bashoboye bakubaka uburyo bwo gutsinda, haba ibumoso nk’uko byakozwe na Elanga Kanga n’aho Iraguha Hadji nawe abigerageza iburyo.
Umuhati wabo wabaye impfabusa mu gice cya mbere kirangira ari ubusa ku mpande zombi.
Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, haciyeho iminota icumi, Rayon yasimbuje havamo Rukundo Abdourahman na Iraguha Hadji hajyamo Ishimwe Fiston na Aziz Bassane bahindura uko ibintu byari byifashe kugeza ubwo.
Adama Bagayogo nawe yaje kujya mu kibuga ku munota wa 64 akina neza kugeza ubwo atsinze igitego cya mbere akoresheje ‘coup franc’ yari itewe na Fitina Omborenga umunyezamu akuramo umupira, ariko wasubijwemo n’uyu musore.
Umurindi w’abafana ba Rayon wahise uzamuka byongerera abakinnyi bayo imbaraga ndetse ku munota wa 67 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Biramahire Abeddy.
Muhazi United yacitse intege bigaragara, igerageza kugombora ariko Rayon iyibera ibamba.
Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 50 yongera gufata umwanya wa mbere mu gihe APR FC izakira Etincelles FC kuri iki Cyumweru iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 48.