Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rayon Sports Yanganyije Na Gasogi United Mu Mukino Yahawemo Imituku Ibiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Rayon Sports Yanganyije Na Gasogi United Mu Mukino Yahawemo Imituku Ibiri

Last updated: 17 May 2021 7:54 pm
Share
SHARE

Rayon Sports yasoje imikino ya shampiyona iyoboye itsinda B iherereyemo, nyuma yo kunganya na Gasogi United igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera.

Muri uyu mukino watangiye saa cyenda n’igice, Rayon Sports yabonye igitego kimwe rukumbi cyinjijwe na Sugira Ernest kuri penaliti ku munota wa 78. Ni nyuma y’ikosa umunyezamu Mazimpaka Andre yari akoreye Heritier Luvumbu Nziga.

Sugira yabanje gutera ishoti Mazimpaka ararifata, ariko umusifuzi avuga ko yabanje kurenga umurongo mbere y’uko umupira uterwa, bituma Sugira ahabwa amahirwe ya kabiri. Yahise ayinjiza neza.

Sugira yagiye kwishimira igitego, biza kugaragara ko yatukanye ahita ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, bibyara iy’umutuku avanwa mu kibuga.

Ku munota wa 84 Gasogi United yabonye igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Hassan Kikoyo nacyo kuri penaliti, nyuma y’ikosa rya Kwizera Olivier. Kwizera yambuwe umupira na Nzitonda Eric, ahita amutegera mu rubuga rw’amahina.

Muri uyu mukino kandi Manace Mutatu wa Rayon Sports na we yahawe ikarita itukura.

Ku rundi ruhande, SC Kiyovu yananiwe kugera mu makipe umunani ahatanira igikombe nyuma yo gutsindwa na Rutsiro FC ibitego 2-1, kuri stade Mumena.

Rayon Sports iyoboye itsinda n’amanota 9, ikurikiwe na Rutsiro FC n’amanota 8 n’umwenda w’igitego kimwe. Gasogi United iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 8 n’umwenda w’ibitego bibiri, Kiyovu Sports ni yo ya nyuma n’amanota 7.

Mu itsinda A, APR FC yujuje amanota 18 nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 3-0, mu gihe Bugesera F.C. yatsindiye AS Muhanga mu majyepfo ibitego 2-0.

APR FC yamaze kugera mu makipe umunani ahatanira igikombe, mu gihe umukino w’ikirarane uzahuza Bugesera na AS Muhanga ari wo uzemeza ikipe bizazamukana. Bugesera FC ifite amanota 6 naho Gorilla FC ifite amanota 9.

 

Ikipe ya Gasogi United mbere y’umukino
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Ifoto ya ba kapiteni n’abasifuzi yafashwe mbere y’uko umukino utangira

 

TAGGED:featuredGasogi UnitedRayon SportsShampiyona
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amasaha Menshi Y’Akazi Ahitana Abantu 745 000 Ku Isi
Next Article Perezida Kagame Yagiranye Ibiganiro Na Emmanuel Macron
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

Australia: Abantu 12 Biciwe Mu Gitero Cyagabwe Ku Bari Bitabiriye Umunsi W’Abayahudi

U Burundi Bwamaze Kwegeranya Ingabo Ku Mupaka Busangiye N’u Rwanda

DRC:Abarwanyi Ba Twirwaneho Na AFC/M23 Bafashe Ahitwa Kipupu 

Mu Mafoto: Uko Jeannette Kagame Yahaye Abana Noheli

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

Kwinjira Muri Amerika Bigiye Kugora Abakoresheje Imbuga Nkoranyambaga Uko Itabishaka

Perezida wa Benin Yabwiye Abaturage Ko Abashatse Kumuhirika Baruhiye Ubusa

Tanzania: Abaturage Bategetswe Kuguma Mu Rugo

Abanyamahanga Benshi Bafungiwe Mu Rwanda Ni Abo Muri EAC

You Might Also Like

Mu Rwanda

Urubyiruko Rw’u Rwanda Rurasabwa Kuba Abahamya B’Indangagaciro Zarwo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Uburundi Buvuga Ko Nibiba Ngombwa Buzarwana N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Abasora Neza Babishimiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ikigega Mpuzamahanga Cy’Imari Gifitiye ‘Umugambi’ Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?