Rayon Sports yabonye itike ya CAF Confederations Cup nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports igitego 1-1.
Uwo mukino wari ushyushye ariko warangiye amakipe yombi anganyije bituma Rayon Sports ibona uburyo bwo kuzakinira icyo gikombe.
Ku munota wa gatatu gusa ikipe Tony Kitoga yafashe ari mu kibuga hagati aha umupira mwiza Ndikumana Asman ateye ishoti rikomeye umuzamu Desire wa Kiyovu Sports awukuramo.
Nyuma y’iminota itatu nyuma y’aho, na Kiyovu yari itsinze irahusha nyuma y’uburyo bwaturutse ku mupira mwiza Ishimwe Réné yazamukanye ugarurwa na Yousou Diagne ufatwa na Moïse Sandja Bulaya ateye ishoti rikomeye umupira ukubita ipoto ujya hanze.
Ku munota wa 10, Kwizera Olivier yarokoye Rayon Sports ubwo Kiyovu Sports yazamukanaga umupira, Byiringiro David ateye ishoti Kwizera Olivier ararifata, igitego kiburizwamo gutyo.
Ku munota wa 28, Kiyovu Sports yakoze impinduka nyuma y’imvune ya Bukuru Christophe wasimbuwe na Uwimana Yakubu ndetse yakomeje gukina neza ariko gutsinda Kwizera Olivier birananirana.
Ku munota wa 36, ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Tony Kitoga ku mupira mwiza yari ahawe na Mugisha Didier wari ucenze neza yinjira mu rubuga rw’amahina atanga umupira mwiza uvamo igitego.
Ku munota wa 42, Rayon yongeye guhusha uburyo bukomeye ubwo Mugisha Didier yahaga neza umupira Tambwe Gloire aho Ndikumana Asman ateye ishoti umupira ukubita ipoto.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ifite igitego kimwe ku busa bwa Kiyovu Sports.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi, ahanini amakipe agakinira hagati mu kibuga hagamijwe kubaka uburyo bwaza kuvamo igitego.
Hagati aho, Kiyovu Sports yakoze impinduka, umutoza Sebarera Ayubu akuramo Gihozo David ashyiramo Rukundo Abdul Rahman Paplay.
Ku munota wa 70, Ganijuru Elia yahaye umupira Uwiyaremye Fidal atera mu izamu Kwizera Olivier ntiyagira icyo akora umupira ukurwamo na Emery Bayisenge.
Ku munota wa 72, Haringingo Francis utoza Rayon yakoze impinduka akuramo Mugisha Didier na Tony Kitoga hinjiramo Aziz Bassane na Kitoko Likau Pizzaro.
Ku munota wa 82, Kiyovu Sports yasinze igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Nsanzimfura Keddy wateye ‘coup -franc” nziza cyane Kwizera Olivier ntiyagira icyo akora kuko umupira wari ukomeye cyane.
Ikipe zombi zahushije uburyo mu minota ya nyuma ariko umukino urangira ikipe zinganyije igitego 1-1.
Ni umukino wari ukomeye cyane ku mpande zombi ariko warangiye ikipe ya Rayon Sports ariyo isohokeye u Rwanda mu mikino ya CAF Confererations Cup.

