RBC Yagizwe Ikigo cy’Icyitegererezo Mu Gukingira COVID-19 Muri Afurika

Gukingira byitezweho igisubizo mu kurwanya COVID-19

Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo (Africa CDC), cyemeje Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) na Institut Pasteur of Morocco nk’ibigo bibiri by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19 muri Afurika, ku buryo bizagenda bisangiza abandi ubunararibonye.

Muri rusange Afurika imaze gukingira 5% by’abaturage bayo, mu gihe hakenewe gukingirwa nibura 70% kugira ngo iki cyorezo byorohe kugihashya, nk’intego yatanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima.

Institut Pasteur na RBC bimaze gutera intambwe ikomeye, kuko nko Morocco imaze gukingira 80% by’abaturage bashyizwe mu byiciro by’ibanze, mu gihe u Rwanda rumaze gukingira 25% ndetse intego ni uko uyu mwaka uzarangira hakingiwe 40%.

Itangazo rya Africa CDC ryasohotse kuri uyu wa Kabiri rivuga ko ibigo by’icyitegererezo bya Africa CDC bizagenda bisangiza ubunararibonye abakora mu nzego z’ubuzima mu bihugu binyamuryango by’Ubumwe bwa Afurika (AU).

- Kwmamaza -

Ni mu bijyanye n’imicungire y’ibigo by’ikingira, ibikoresho nkenerwa, gukwirakwiza inkingo, gukangurira abaturage kubigira ibyabo n’uburyo bw’itumanaho bujyana n’inkingo.

Umuyobozi wa Institut Pasteur of Morocco, Prof Maaroufi Abderrahmane yagize ati “Dushimishijwe cyane no kuba Morocco ari kimwe mu bihugu byagizwe Ibigo by’icyitegererezo bya Africa CDC mu gukingira COVID-19, tuzusangira ubunararibonye bwa Morocco n’ubundi bufasha mu bya tekiniki buzakenerwa n’bandi banyamuryango ba AU,”

Muri gahunda y’ubufatanye bwa Africa CDC na Mastercard Foundation bwiswe ‘Saving Lives and Livelihood’, abanyamuryango 20 ba AU, abafatanyabikorwa n’indi miryango mpuzamahanga, muri uku kwezi bazahurira muri Morocco, hagamijwe kwigira ku bunararibonye bw’icyo gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika.

Biteganywa ko igikorwa nk’icyo kandi kizabera mu Rwanda, mu Ukuboza 2021.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yagize ati “Twifuza kuba twamaze gukingira 40% by’amatsinda yatoranyijwe bitarenze Ukuboza 2021 kandi twiteguye gukorana n’ibindi bihugu bya Afurika mu gusangira ubunararibonye n’ubundi bufasha bwa tekiniki bwakenerwa, muri gahunda ya Africa CDC na Mastercard Foundation.”

Africa CDC yashimye kuba ibi bihugu byombi byaremeye gukora nk’ibigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa COVID-19 ni miliyoni 3.8, mu gihe abahawe ebyiri ari miliyoni 2. Mu Umujyi wa Kigali abakingiwe barenga 90%.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version