RCS Ntihakana Cyangwa Ngo Yemeze Niba Muri Gereza Hariyo ‘Ingengabitekerezo’

Taarifa yabajije Komiseri mukuru w’Urwego rw’imfungwa n’abagororwa CG Juvénal Marizamunda icyo avuga ko by’uko muri gereza hari ingengabitekerezo ya Jenoside nyinshi nk’uko Dr Pierre Damien Habumuremyi aherutse kubivuga, adusubiza ko ‘atajya kuvuga ngo uriya arabeshya cyangwa ntabeshya’.

Mu mpera z’Icyumweru gishize Dr Pierre Damien Habumuremyi yahishuye ko muri gereza zo mu Rwanda hari ikibazo yise ko gikomeye cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, ku buryo ngo inzego zikwiye gushyira imbaraga mu kuyihashya, aho kwibanda hanze ya gereza gusa.

Yabivugiye  mu Ihuriro ry’Umuryango Unity Club, ku wa Gatandatu imbere ya Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame ari nawe muyobozi mukuru wa Unity Club.

Niryo huriro rya mbere Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yitabiriye nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika.

- Advertisement -

Yababariwe amaze igihe gisanga umwaka afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

Mu ijambo rye, Dr Habumuremyi yabwiye Jeannette Kagame uyobora Unity Club n’abandi bari aho  ko muri gereza na ho ari mu Rwanda, ariko ko intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge hanze  ya gereza idahura n’ishusho nyakuri y’ibibera muri gereza.

Mu mibare ye yavuze ko amagereza afite abaturage bageze ku 100,000, kandi uramutse ubihuje n’uko buri muntu afite umuryango hanze, wasanga abashobora kuba bahura nabo barenga miliyoni imwe.

Yagize ati “Hari ibibazo bimaze iminsi bigaragara by’ingengabitekerezo mu magereza. Icya mbere ni ukureba neza mu matorero yo muri gereza – ushobora gusanga na hano hanze bihari – hamaze iminsi hagaragara ingengabitekerezo mu matorero, aho kwigisha ijambo ry’Imana ugasanga uwigisha ijambo ry’Imana azanyemo n’ingengabitekerezo, ndavuga iya Jenoside. Icyo ni icyiciro kimwe kiri mu magereza.”

Dr Habumuremyi ubwo yabwiraga abagize Unity Club ibyo yasanze muri Gereza

Ngo muri gereza hari ababyeyi  bafite ya ngengabitekerezo ya Jenoside, ndetse ngo n’abana bari muri gereza bayigaragaraho.

Yemeje ko hari umwana we ubwe yayumvanye, hakitabazwa ubuyobozi bwa gereza buza gusanga ari umwana w’umusirikare, bisaba ko abanza kwigishwa.

Nyuma yo gusobanurira abari hariya uko yabonye ibibazo biri muri gereza, Dr Pierre Damien Habumuremyi yasabye abayobozi bari bamuteze amatwi gukora uko bashoboye bakigisha abari muri gereza ubumwe n’ubwiyunge ku kigero kingana n’uko bigenda ku batayirimo.

Habumuremyi wahoze ayobora Urwego rushinze Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) mu mwaka ushize nibwo yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.

Iki cyaha ngo yagikoze mu nshingano ze nk’uwashinze Christian University of Rwanda.

Yaje kukijuririra, hanyuma mu mwanzuro watangajwe ku wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 urukiko rwemeza ko ahamwa n’icyaha, ariko rusubika amezi 15 ku gihano yahawe.

Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020, ni ukuvuga ko yari amaze umwaka umwe n’amezi atatu afunzwe.

N’ubwo yafunguwe kubera imbabazi za Perezida wa Repubulika, Itegeko riteganya ko yongeye gukora ikindi cyaha akagihamywa n’urukiko, igihe yagombaga gufungwa cyose kitararangira, yahita asabwa kurangiza n’igihano yari asigaje.

Ubwo twabazaga Komiseri Mukuru w’uru rwego, CG Juvénal Marizamunda we yatubwiye ko RCS ‘itavuga ko Dr Pierre Damien Habumuremyi abeshya cyangwa atabeshya’.

Nta bisobanuro birambuye yaduhaye kuri iki gisubizo!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version