Abanyarwanda Babiri Bigaga Muri Kaminuza Bafungiwe Muri Uganda

Abanyarwanda babiri bigaga muri Bugema University muri Uganda batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi za gisirikare, ubwo bari mu nzira bataha mu Rwanda.

Abafashwe ni Ndayishimye Aimable na Kabahizi Mary, mu bikorwa bimaze iminsi byo gufata no gufunga Abanyarwanda bigirwamo uruhare n’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi muri Uganda, CMI.

Bafatiwe i Mbarara bari mu nzira bataha mu Rwanda, bajya gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke.

Amakuru agera kuri Taarifa yemeza ko “abo banyeshuri bombi bari bafite ibyangombwa byuzuye by’urugendo baherewe kuri ambasade mbere yo kwerekeza mu Rwanda.”

- Advertisement -

Ku nshuro zitandukanye, Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yagiye yandikira Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda yamagana ifungwa ry’abanyarwanda muri icyo gihugu, bafatwa mu buryo budakurikije amategeko ndetse bikarangira batagejejwe imbere y’ubutabera.

Guhera mu myaka ya 2017 u Rwanda rwakomeje kuvuga ko abaturage barwo muri Uganda bahohoterwa, bagafungwa batamenyeshejwe ibyo baregwa, bagakorerwa iyicarubozo nyuma bakajugunywa ku mupaka batagejejwe mu rukiko.

Hari abagiye baburira ubuzima muri ibyo bikorwa, abandi bakuramo ubumuga.

Kenshi bashinjwa ubutasi ariko ibyo “byaha” ntibitangirwe ibimenyetso mu nkiko ngo abaregwa bisobanure.

Byageze aho u Rwanda rusaba abaturage barwo kutajya muri Uganda.

U Rwanda ahubwo rushinja Uganda kuba indiri y’ibikorwa bigamije kuruhungabanyiriza umutekano, by’imitwe y’iterabwoba ya RNC, FDLR, FLN, RUD Urunana n’indi.

Birimo gushaka abarwanashyaka, abarwanyi bashya no kubafasha kujya mu myitozo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gutegura neza ibikorwa byabo n’ibindi.

Ibimenyetso bitandukanye byagaragajwe mu nkiko mu manza zirimo urwa Habib Mudathiru wari ushinzwe imyitozo y’umutwe wa P5 wa RNC n’urwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari umuvugizi wa FLN.

Hari n’urubanza rwa Nkaka Ignace alias La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre alias “Abega” wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe, bafashwe bavuye muri Uganda; n’abandi.

Hari amakuru ko mu gihe bariya banyeshuri babiri bafungwaga bari mu nzira bataha, ku rundi ruhande CMI yari ikomeje kugerageza gufunguza abantu batandatu bafashwe na Polisi, bakekwaho uruhare mu gushakira abarwanyi umutwe wa RUD Urunana.

Baje gufungurwa ku mabwiriza yatanzwe na CMI.

Umutwe wa RUD Urunana ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ijoro rishyira ku wa 4 Ukwakira 2019 wagabye ibitero mu Kinigi bihitana abaturage 14, inzego z’umutekano z’u Rwanda zica 19 mu bakigabye.

Abarokotse bahise bahungira muri Uganda, bagenda banafite imbunda zabo.

Harimo bamwe bafashwe bashyikirizwa u Rwanda barimo Sous-Lieutenant Selemani Kabayija na Private Fidèle Nzabonimpa.

Gusa mu biganiro byahuje u Rwanda na Uganda muri Gashyantare 2020, rwagaragaje ko uwari uyoboye biriya bitero wamenyekanye nka Kapiteni Nshimiye alias ‘Gavana’ akomeje kurengerwa n’inzego z’umutekano za Uganda, akanakorana n’uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Philemon Mateke.

Rwagaragaje ko benshi mu bagize uriya mutwe “bacungiwe umutekano n’inzego z’umutekano za Uganda ngo batazagezwa imbere y’ubutabera mu Rwanda”.

Kugeza ubu mu Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda harimo benshi baregwa gukorana n’imitwe ya P5 na RUD Urunana, bashinjwa ibyaha birimo kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara ku Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version