RDB Irashaka Kuba Urwego Rwigenga, Rufite Ubuzima Gatozi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, kirashaka ko hatorwa itegeko rigiha ubuzima gatozi, kikareka kuba ikigo kigenwa na Minisiteri y’Intebe.

Ibi bizagiha ububasha bwo gutoranya no gushyiraho abayobozi bakuru binyuze mu isesengura ryakozwe n’abagize Inama y’ubutegetsi.

Umushinga w’itegeko risaba ko RDB iba urwego rwihariye wamaze kugezwa mu Nteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, ngo usuzimirwe ishingiro.

Ubwo yabwiraga intumwa za rubanda impamvu z’uwo mushinga, umuyobozi wa RDB Madamu Clare Akamanzi yagize ati: “ Iyo urebye imiterere n’imikorere ya RDB ubona ko ari urwego rusanzwe mu zindi za Guverinoma, ariko mu by’ukuri akazi kacu karihariye. Ni ngombwa ko tugira uburyo bwihariye kugakora mu buryo butworoheye kandi tukagakora neza kurushaho”.

- Kwmamaza -

Avuga ko RDB iramutse ibaye  urwego rwihariye, byazafasha abayiyobora gushyiraho abayobozi baganiriweho hagati y’abagize Inama y’Ubutegetsi, bigakorwa mu bwisanzure izaba ihabwa n’itegeko.

Bimwe mu bika by’uriya mushinga w’itegeko, bivuga ko abazaba bagize Inama y’ubutegetsi ya RDB bazaba bafite ububasha bahabwa n’itegeko riyishyiraho bwo gutuma urwego rw’abikorera rurushaho gukora neza.

Akurikije uko ibintu bimeze ubu, Clare Akamanzi avuga ko kugira ngo umuyobozi w’ishami runaka aboneke, bisaba ko abanza kwigwaho n’Inama y’Abaminisitiri kandi ngo hagati aho bidindiza ishami yagombye kuba ayobora.

Abo ni abayobozi b’amashami urugero nk’ishami ry’ubukerarugendo, umuyobozi w’ishami ry’ishoramari n’abandi.

Inyandiko isobanura ishingiro ry’uwo mushinga w’itegeko RDB yagejeje mu Nteko, ivuga ko kuba hari igihe runaka abakozi bamara batari mu  kazi, bituma amabwiriza bari butange mu mikorere runaka n’ikurikiranabikorwa byayo bidindira bityo n’imishinga ikadindira.

Abayobozi muri RDB kandi bifuza ko bahabwa ububasha bwo kugena imishahara y’abakozi bayo ariko bigakorwa nyuma yo kubyunguranaho ibitekerezo na Minisiteri y’imari ndetse n’iy’abakozi ba Leta.

Ibi kandi ngo ni ko byagenda no kubyerekeye gutanga amasoko.

Ndetse ngo byakomeza bikagera no ku mikoranire ikomeye harimo n’iyo gukorana n’amahanga  binyuze mu buryo butandukanye nk’uko bimeze hagati y’u Rwanda na Arsenal cyangwa Paris Saint –Germain ndetse na BAL.

Ikindi kifuzwa muri uriya mushinga ni ukwemerera RDB kujya igena imishahara hashingiwe ku bumenyi bwa runaka ukora ku mwanya uyu n’uyu, hakarebwa umwihariko afite ndetse n’ibyo yungukiye mu kazi amaze igihe akora.

Ubusanzwe imishahara y’abakozi ba RDB igenwa nk’uko n’indi yose y’abakozi ba Leta igenwa, wenda abantu bakaba batandukanira ku duhimbazamusyi.

Ikindi ngo ni uko hari ubwo RDB ikenera abakozi bafite ubumenyi Abanyarwanda batagira bikaba ngombwa ko bashakishwa hanze yarwo, bagera mu Rwanda kubahemba ukurikije uko amategeko agenga imishahara yo mu Rwanda abigena, bikaba ingorabahizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version