RDB Yaganiriye N’Abashoramari Bo Mu Burayi

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Julianna Muganza, Umuyobozi wungirije wa RDB

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Rwanda Development Board, Juliana Muganza, yabwiye abashoramari bo mu Burayi ko u Rwanda rufite gahunda yo gukomeza gukurura abarushoramo baturutse henshi ku isi.

Hari mu nama yahuje ikigo ayobora n’abo bashoramari yiswe Rwanda Global Gateway Investment Roadshow, yateguwe ku bufatanye n’Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda.

Abo ni abakora mu bigo by’i Burayi bitera inkunga imishinga y’iterambere, abashoramari, amabanki y’ubucuruzi,  n’abikorera,  inama ikaba yari igamije kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari ari mu nzego u Rwanda rwahisemo gushyira imbere.

Juliana Muganza yavuze ko iyi gahunda ari urubuga ruhuza abafite imishinga n’abifuza gushora imari mu Rwanda, abereka aho icyerekezo cy’u Rwanda gihurira n’abashoramari baturuka i Burayi, ibigo by’imari biteza imbere iterambere, hamwe n’abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’abikorera, kugira ngo hafungurwe amahirwe y’ishoramari rirambye mu gihe kirekire.

Yasobanuye ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukurura ishoramari mpuzamahanga cyane cyane mu nzego zirimo, ikoranabuhanga, ubuhinzi bugezweho, ingufu zisubira, ubukerarugendo, inganda na serivisi z’imari

Iyi gahunda ya Global Gateway iri mu mugambi munini w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wo gushora miliyari z’amayero mu mishinga y’iterambere muri Afurika no mu bindi bice by’isi, hagamijwe guteza imbere ibikorwa remezo, ubucuruzi, n’iterambere rirambye.

Ku ruhande rw’u Rwanda ni  amahirwe yo kwereka amahanga ko rutekanye, rufite politiki zorohereza abacuruzi, ibikorwaremezo n’isoko rifunguye kuri rwiyemezamirimo wese wifuza kurushoramo.

Abahanga muri politiki z’ubukungu bavuga ko ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burayi bushobora kurufasha kureshya ishoramari rinini ryarufasha guhanga imirimo no kongera ubukungu mu myaka iri imbere.

Ni n’uburyo bwo guhangana mu gihe kirambye n’ibibazo biri mu isi bituma ubukungu bwarwo bujegera.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *