Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, ushinzwe ubukerarugendo witwa Irène Murerwa amara impungenge ba rwiyemezamirimo bafite hoteli mu bice bya Pariki y’Ibirunga ko mu kuyagura nta ngaruka bizabagiraho.
Ikigo akorera gifite umushinga wo kwagura iyi pariki kugira ngo ingagi ziyituye, zidasiba kwiyongera, zizabone aho zisanzurira.
Ba rwiyemezamirimo babwiye itangazamakuru ko bamwe muri bo bafite impungenge ko mu kwagura iriya pariki hari bimwe mu bikorwa byabo bizahungabana.
Muri gahunda yo kwagura iki cyanya, harimo ko ibice izo hoteli zubatswemo nabyo bizaba biri muri Pariki.
Ba nyirabyo rero babwiye The New Times ko hari impungenge z’uko ‘bashobora kuzishyuzwa’ ikiguzi cya bimwe mu bizahakorerwa.
Kubera ko ba nyiri hoteli ziri muri iki gice batari babona inyandiko za Leta zibasobanurira uko ibintu bizakorwa n’ibyo bazasabwa, hari ababifiteho impungenge.
Ntibazi niba bazimurwa cyangwa bazaguma aho bakorera ndetse n’icyo kuhaguma bizaba bivuze ku bucuruzi bwabo.
Mu nama iherutse kuba mu minsi mike ishize, Paul Muvunyi, umwe muri ba rwiyemezamirimo bafite hoteli muri kiriya gice wari witabiriye iyo nama yateguwe na RDB, yerekanye ishingiro ry’izo mpungenge.
Nyiri hoteli yitwa Mountain Gorilla View Lodge yavuze ko hari igice cyayo kinjijwe mu gace kazagurirwamo pariki y’ibirunga, akavuga ko adashira amakenga uko abakozi be n’abakiliya bazafatwa mu gihe bazaba bakorera ahantu nk’aho.
Muvunyi ati: “ Iby’uko pariki izagurwa tubyumvana abantu. Twibaza niba tuzakorera ahantu hamaze kugirwa ubuturo bw’ingagi. Ubu kugira ngo usure ingagi wishyura $1,500. Twibaza uko abazazisura bazajya bakorana natwe, tukanibaza niba abakozi bacu nabo batazasabwa kwishyura ayo mafaranga”.
Ibi abisangiye na Manzi Kayihura ushinzwe imikorere y’ikigo Wilderness Rwanda gifite hoteli yitwa Bisate Lodge.
Nawe avuga ko agitegereje ibisobanuro birambuye by’uko ibintu bizagenda, akemeza ko RDB itarabitangaho umurongo.
Hoteli ziri mu gice kizagurirwamo pariki y’ibirunga ni Bisate Lodge, Mountain Gorilla View Lodge na Singita Kwitonda Lodge.
Icyakora, Irène Murerwa avuga ko abo ba rwiyemezamirimo batari bakwiye guhanganyika.
Ati: “ Abo bantu ntibakwiye guhangayika rwose. Hoteli zizashyirwa muri ako gace si nyinshi. Ni enye cyangwa eshanu”.
Ku ngingo yo kumenya niba hari amafaranga abakora muri izo hoteli bazishyura kubera ko ingagi zizaba ziba mu gace bakoreramo, Murerwa yavuze ko ntayo bazasabwa kuko n’ingagi zitazaza muri ibyo bice.
Yemeza ko ingagi zizi ubwenge, zikamenya aho zituye bityo ko zitazabasanga aho bakorera.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB, kivuga ko kwagura pariki y’ibirunga byateganyirijwe Miliyoni $255 ni ukuvuga Miliyari Frw 367.
Bizakorwa muri gahunda ya Guverinoma yo gufasha ingagi kubona ahantu hagari ho kubyarira no kwagukira kuko kwitabwaho kwazo kwatumye ziba nyinshi, ubutaka zituyeho buba buto.
Ziri mu nyamaswa z’agasozi zisurwa cyane kandi zinjiriza igihugu amadovize.
Gahunda ya Guverinoma yo kwagura aho ziba iteganya ko iriya pariki izongerwaho ubuso bwa hegitari 3,700, bikazakorwa bitarenze umwaka wa 2028.
Mu mwaka wa 2012 u Rwanda rwabarurwagamo ingagi 880, ubu zimaze kugera ku 1,063.
Pariki y’ibirunga iraguka ikagera muri Uganda mu gice cyayo kitwa Mgahinga Gorilla National Park no muri DRC muri pariki yitwa Virunga National Park.