RDB Yasabye Abakora Mu Bukerarugendo Kwitwararika Kubera COVID -19 ‘Nshya’

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 26, Ugushyingo, 2021 habaye ibirori byitabiriwe n’abikorera ndetse n’inzego za Leta mu muhango wo guhemba ba rwiyemezamirimo bitwaye neza mu guteza imbere ubukerarugendo. RDB yabasabye kwitwararika kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bwakuye Isi umutima.

Wari umunsi wo kurangiza Icyumweru cyahariwe gushimira abakora mu rwego rw’ubukerarugendo kubera uruhare bagize kandi bagifite mu kuzamura urwego rw’ubukerarugendo muri ibi bihe isi ‘isa’ n’iri kwivana mu ngaruka za COVID-19.

Kubera ko ubukerarugendo ari rwo rwego mu Rwanda rufite uruhare runini mu kwinjiza amadovize, ni ngombwa ko abarukoramo bicara bakarebera hamwe aho bageze baruzamura.

Icyumweru bise Rwanda Tourism Week cyatangiye mu ntangiriro z’Icyumweru kiri kurangira kikaba cyaritabiriwe n’abakora mu bukerarugendo barimo n’abo mu mahanga.

- Advertisement -

Ubwo yagitangizaga, Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB, Zéphanie Niyonkuru icyo gihe yashimiye abakora mu bukerarugendo ubudatsimburwa bagaragaje ndetse n’umuhati bashyizeho kugira ngo uru rwego rwongere ruzahuke.

By’umwihariko yashimiye abashoramari bo muri Zimbabwe batangiye kumirikira mu Rwanda ibyo bakora.

Niyonkuru yababwiye ko  ibyo bakoze byerekana ko bafite ukwiyemeza mu gushora imari mu Rwanda nyuma y’amasezerano bari bamaze igihe gito basinyanye na bagenzi babo bo mu Rwanda kugira ngo bakorane.

Icyo gihe yaboneye ho no gushimira abakora mu bukerarugendo kubera uruhare bagize mu bukerarugendo bw’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo yagezaga ijambo rirangiza kiriya Cyumweru( Rwanda Tourism Week) ku bari bamuteraniye muri biriya birori, Zéphanie Niyonkuru yibibukije ko n’ubwo ibyishimo ari byinshi, ariko bagomba kumenya ko ku isi hadutse ubwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije.

Ati: “ Abenshi muri hano mwumvise ko hadutse ubundi bwoko bwa COVID-19 bwihinduranyije. Ni ngombwa ko  abantu bose bakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo bagahana intera, bakambara neza agapfukamunwa, bakikingiza ndetse bagakaraba intoki nk’uko bisabwa.”

Niyonkuru avuga ko mu guharanira ko iterambere ryongera kuzamuka, ari ngombwa ko n’abantu bakomeza ubwirinzi.

Ubwo ririya murikagurisha ryatangiraga, hari hatumiwe n’uhagarariye Tanzania mu by’ubukerarugendo.

Mbere y’uko ibirori nyirizina birangizwa, bamwe mu bakora mu bucyerarugendo bahembwe.

Barimo za Banki, inzego z’umutekano n’ibigo bitanga serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

 Virus Nshya ya COVID-19  Iteye ite?

Ku isi muri rusange igikuba cyacitse nyuma yo kubona ko hari COVID-19 yihinduranyije yandura cyane kurusha Delta. Bari babanje kuyita  Botswana kuko yakomotse muri iki gihugu cyo mu Munsi y’Ubutayu Bwa Sahara.

Kugeza ubu hari hamaze kwaduka ubwoko 10 bwa COVID-19 yihinduranyije.

Ubuheruka kuvumburwa ni ubwo bise ‘Nu’.

Amazina yose yiswe aya mako ya COVID-19 avuga imibare  y’Ikigereki.

Abahanga bemeza ko bwifitemo imbaraga zo gukwirakwira ku kigero kiruta icy’ubwoko bwa Delta bwaciye ibintu ku isi mu mpera z’umwaka wa 2020.

Bwifitemo uburyo 3o bwo kwihinduranya(mutations) kandi abahanga basanze butuma n’urukingo rutabuhangamura.

Hari umwarimu wo mu Ishuri rya Kaminuza ryigisha ubuvuzi mu Bwongereza witwa Professor François Balloux uherutse kuvuga ko buriya bwoko bwatangiye kwiyubaka bukigera mu mubiri w’umuntu wari ufite ubwandu bwa SIDA.

Imihindagurikire yabaye mu miterere y’iriya Virusi yatumye inkingo zidashobora kuyica intege kuko iriya miterere yatumye virusi imenya kare ko urukingo ruje igahindura umuvuno kugira ngo rutayikoraho.

Ibi byemezwa n’undi muhanga witwa Dr Tom Peacock nawe wo mu Bwongereza.

Peacock avuga ko iyo yitegereje imiterere y’iriya virusi  abahanga bahaye izina rya B.1.1.529 asanga ‘ishobora’ kuzaba mbi kurusha izindi zayibanjirije harimo na Delta.

Icyakora hari abandi bahanga babwiye MailOnline ko nta mpamvu yo gukuka umutima abantu bagombye kugira kuko kugeza ubu ibimenyetso by’ubukana bw’iriya virusi bitaraba byinshi ngo bigire n’ubukana zikomeye k’uburyo , byashingirwaho abantu bakuka umutima.

Ubwandu butatu bw’iriya Virusi bumaze kubonwa muri Botswana n’aho muri Afurika y’Epfo hamaze kubarurwa ubwandu butandatu.

Hari n’ubundi bwandu bumwe bwabonetse muri Hong Kong, buboneka ku mugabo w’imyaka 36 y’amavuko wari uvuye muri Afurika.

Bumwe mu buryo bwayo bwo kwihinduranya abahanga babonye babwise P681H na N679K, ubu bukaba ari uburyo butuma urukingo rudatahura ngo rurwanye iriya virusi.

Hari n’ubundi bwihindurize bise N501Y bufasha virusi gukwirakwira  byihuse.

Iriya virusi iriyoberanya cyane k’uburyo ifite ubwihindurize bugera kuri 30, bumwe muri bwo bukaba bufite aya mazina: G446S, T478K, Q493K, G496S, Q498R na Y505H.

Inkuru nziza ni uko n’ubwo ubwandu bushobora kuba bwinshi ariko ubukana bwa virusi ubwayo bwaganutse kuko itica benshi harimo n’abantu bakuru.

Hagati aho kandi imibare y’ubwandu bushya n’abahitanwa na COVID-19 mu Burayi iherutse kongera kuzamuka cyane.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima (WHO) watangaje ko Abanyaburayi bugarijwe kurusha ahandi ku Isi.

Ubu ibihugu byinshi byatangiye gutekereza uko byashyiraho ingamba zikaze, zishobora no kubamo na Guma mu rugo mbere y’uko iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani igera.

Hari imibare iherutse gutangazwa ivuga ko abantu hafi 27,000 bishwe na COVID-19 mu Burayi mu gihe gito gishize, ni ukuvuga abasaga kimwe cya kabiri cy’abishwe nayo hirya no hino ku isi.

Ni imibare igenzura ryerekanye ko iri hejuru cyane y’iyabonetse mu kindi gihe guhera muri Mata umwaka ushize, ubwo icyorezo cyari kimeze nabi mu Butaliyani.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Dr Tedros Ghebreyesus, nawe aherutse kubwira abanyamakuru ko ubwandu butarimo kuzamuka gusa mu bihugu byo mu Burayi bw’i Burasirazuba byakingiye abantu bake, ahubwo n’ibyakingiye benshi byo mu Burengerazuba ntibyorohewe.

Yagize ati:  “Ibi birongera kutwibutsa nk’uko twakomeje kubivuga, ko inkingo zidasimbura ubundi buryo bwo kwirinda. Inkingo zigabanya ibyago byo kuba wajyanwa mu bitaro, kuremba cyangwa kwicwa n’iyi ndwara, ariko ntabwo zirinda mu buryo bwuzuye kuba wakwandura.”

Ikigo cy’u Burayi gishinzwe kurwanya ibyorezo cyamaze kwemeza ko ibihugu 10 muri 27 bigize Ubumwe bw’u Burayi bifite ubwandu bukabije, ku buryo aho ibintu bigana ari habi cyane.

Ibyo bihugu ni u Bubiligi, Bulgaria, Croatia, Repubulika ya Czech, Estonia, u Bugereki, Hungary, u Buholandi, Poland na Slovenia.

Ubwandu bwa COVID-19  bumaze kwanduka ku isi:

– Alpha( mu Bwongereza),

-Beta( muri Afurika y’Epfo),

-Gamma( muri Brazil),

-Delta( mu Buhinde),

-Epsilon( muri Amerika),

-Zeta( muri Brazil),

-Eta( muri Nigeria),

-Theta( muri Philippines),

-Iota( muri Amerika),

-Kappa( mu Buhinde),

-Lambda( muri Thailand),

-Mu ( muri Colombia)

na Nu itaramenyekana aho yaturutse mu by’ukuri.

Ubu hari ubwadutse bise O micro.

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version