U Rwanda Rwasubijeho Akato Ku Bagenzi Bose Binjira Mu Gihugu

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yasubijeho akato k’amasaha 24 muri hoteli zabigenewe ku bantu bose binjira mu gihugu, kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bufite ubukana bukomeje kugaragara muri Afurika y’Amajyepfo.

Inzego z’ubuzima hirya no hino ku isi zifite amakenga adasanzwe kubera virus ya SARS-CoV-2 yihinduranyije, yahawe izina rya B.1.1.529. Iyi coronavirus yaje kwitwa Omicron.

Mu isesengura ryimbitse ku bwandu bwa COVID-19 bugenda buboneka muri Afurika y’Epfo nibwo hagaragaye iyi coronavirus, ariko hari ubwoba ko yamaze gukwira ahantu henshi.

Ubushakashatsi bw’ibanze bugaragaza ko yihinduranya inshuro nyinshi kurusha na Delta, bigatuma biyorohera kwanduza abantu benshi kandi mu gihe gito.

- Advertisement -

Guhera ku wa 14 Ukwakira 2021, Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko abantu bose bakingiwe Covid-19 byuzuye n’abana batarengeje imyaka 18, batagikeneye kumara amasaha 24 muri hoteli zemewe mu gihe bategereje ibisubizo by’igipimo cya COVID-19 bafatwa bakigera mu gihugu.

Kuva icyo gihe bemerewe “gutegerereza ibisubizo mu rugo cyangwa muri hoteli bahisemo.”

Kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko “Nyuma y’uko mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 bufite ubukana, Minisiteri y’Ubuzima yasubijeho gahunda yo gushyira abantu bose binjiye mu Rwanda mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe guhera ku tariki ya 28/11/2021 saa sita z’amanywa.”

Yasabye abantu bose barimo n’abakingiwe gukurikiza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa, gukingura inzugi n’amadirishya kugira ngo hinjire umwuka uhagije, kwirinda kujya ahantu hakoraniye abantu benshi bitari ngombwa, gushyira intera hagati y’umuntu n’undi no gukaraba cyangwa gusukura intoki kenshi.

Yakomeje iti “Izi ngamba zishyizweho hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’ubwo bwoko bushya bwa COVID-19 no kurinda ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho mu kurwanya icyorezo cya COVID-19, aho ibikorwa byinshi byari bimaze gusubukurwa.”

Andi mabwiriza y’inyongera ngo azatangazwa mu minsi ya vuba.

Iyi virusi imaze kugaragara muri Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu nka Hong Kong mu muntu wari uvuye muri Afurika y’Epfo, muri Israel mu muntu wari uvuye muri Malawi, muri Botswana no mu Bubiligi.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) Ursula von der Leyen, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko bahangayikishijwe n’ubwandu bushya bwa COVID-19 yihinduranyije, asaba ibihugu binyamuryango guhagarika ingendo zijya muri Afurika y’Amajyepfo.

Yavuze ko virus yihinduranyije iba ishobora gukwirakwira hirya no hino mu mezi make, ku buryo bikwiye ko u Burayi bukorera hamwe kandi mu buryo bwihuse.

Ati “Komisiyo y’u Burayi uyu munsi yasabye ibihugu binyamuryango kugabanya mu buryo bwihutirwa ingendo ziva mu bihugu bya Afurika y’amajyepfo mu kugabanya ikwirakwira rya virusi nshya yihinduranyije.”

“Ingendo z’indege zose zijya muri ibyo bihugu zikwiye guhagarikwa kugeza tumaze kumva neza ibyago bishobora guterwa n’iyi virus yihinduranyije. N’abagenzi batahuka bava muri ako karere bakwiye kubanza kujya mu kato.”

Ibihugu byinshi birimo u Bwongereza n’u Buholandi kandi byabaye bihagaritse ingendo z’indege zituruka mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Botswana, Namibia, Zimbabwe, Eswatini na Lesotho, mu gihe kuri urwo rutonde ibihugu nk’u Bufaransa, Singapore, u Butaliya na Israel byongereyeho Mozambique.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yasohoye itangazo isaba abaturage kurushaho kuba maso, kandi bakihutira kwikingiza mu gihe abahanga bagikora iperereza kuri ubu bwoko bushya bwa coronavirus yihinduranyije.

Yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa ku wa 28 Ugushyingo 2021 azakoranya inama y’igihugu ishinzwe guhangana na Coronavirus, izatangarizwamo amakuru ya gihanga azaba amaze kuboneka.

Ni nayo izafatirwamo ibyemezo bigomba kubahirizwa ku rwego rw’igihugu.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version