RDF Ikomeje Kuvura Abaturage Ba Centrafrique

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Ingabo z'u Rwanda aho ziri zifasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique bari mu mutwe wa RWABAT-2 woherejweyo mu buryo bwa UN bwiswe MINUSCA kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22, Mata, bavuye abatuye i Boali indwara zinyuranye.

Abavuriwe muri aka gace ni abantu 174 barimo abagore, abagabo n’abana kandi bose bo mu byiciro bitandukanye by’imyaka bahawe ubuvuzi nyuma yo gusuzumwa indwara zirimo n’izitandura.

Iki gikorwa kiri mu rwego rw’ubufatanye hagati y’ingabo n’abaturage (civil-military cooperation), cyo gufasha abaturage batishoboye kubona ubuvuzi, kandi abitabwaho ahanini ni abatuye mu bice bisa n’ibyitaruye umujyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Boali, Youskou Camille, yashimye iki gikorwa, ashimangira uruhare rwa RWABAT-2 mu gufasha abaturage no gukomeza ubufatanye hagamijwe imibereho n’imikoranire iboneye ku mpande zombi.

Iki gikorwa gikomereza ku bindi bice bitandukanye by’igihugu.

Mu kindi gikorwa nk’iki, abasirikare bari muri MINUSCA bakorera i Bria nabo bavuye abafungiye muri gereza ya Bria ku wa 24 Gashyantare, babaha ubuvuzi ku buntu.

Iki cyo cyakozwe n’abasirikare bagize umutwe wa Rwanda Battle Group 8 ufatanyije n’itsinda  ry’ingabo zishinzwe ubuvuzi ry’ibitaro byo ku rwego rwa kabiri (Rwanda Level 2 Hospital contingent), hagamijwe gukemura ibibazo by’ubuzima bikomeye biri muri iyo gereza.

Muri iyo gereza hasuzumwe indwara zo mu mubiri imbere (internal medicine), ubuvuzi bw’abagore (gynaecology), kuvura amenyo, n’izindi serivisi z’ingenzi z’ubuvuzi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *