RDF Iranyomoza Ibyavuzwe N’Ingabo Za DRC

 Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko ibivugwa ko zinjiye muri Kivu ya Ruguru mu guha umusada abarwanyi ba M23 ari ikinyoma kigamije kuyobya amahanga.

Mu masaha yatambutse ubuvugizi bw’ingabo za DRC bwari bwatangaje ko bwakomye imbere ingabo z’u Rwanda zari zigiye gutera ingabo mu bitugu abarwanyi ba M23.

Itangazo ryavuye muri Minisiteri y’ingabo rivuga ko ibyo iza DRC zivuga bigamije gusiga u Rwanda icyasha no kujijisha amahanga kugira ngo arangare bityo zikomeze gutera inkunga abarwanyi ba FDLR bafite imigambi yo gutera u Rwanda.

Itangazo rya RDF
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version