Afurika Na Caraibe Barasaba Indishyi Kubera Ubucakara

Abanyamateka bavuga ko icyaha abantu bakoreye abandi ku isi gikomeye kurusha ibindi kandi ntigihanwe ari ubucakara Abazungu bakoreye Abirabura.

Hagati y’ikinyejana cya 15 nicya 19 nyuma ya Yezu Kristu, miliyoni 12.5 z’Abirabura bari batuye Afurika mu bwami  butandukanye bahatiwe kujya muri Amerika bajyanywe n’Abanyaburayi bazaga kubagura uduhendabana, bakabagura n’abami cyangwa abatware.

Babaga biganjemo abasore b’intarumikwa bahoze ari ingabo zafatiwe ku rugamba, abandi bakaba bari basanzwe ari abacakara.

Ababajyanaga babapakiraga mu bwato bagerekeranyije bamwe bashonje, bagakora urugendo rurerure, abananiwe kwihangana bakijugunya mu Nyanja bagapfa, urwaye bigaragara ko bikomeye bakamuta mu mazi ubwato bugakomeza.

- Advertisement -

Nyuma yo kugezwa imusozi baragurishwaga ku giciro nk’icy’umuneke, ubundi bakajya gukoreshwa ubucakara mu mirima y’Abazungu y’ibisheke cyangwa indi mirimo ivunanye kandi idahemberwa.

Abanyamateka bemeza ko ubucakara bwakozwe mu binyejana bitatu bukorerwa Abanyafurika ari bwo bwatumye Afurika ikena kandi ari yo yahoze ikize kurusha indi migabane y’isi.

Harifuzwa indishyi…

Reuters yanditse ko abahanga mu mateka, abanyapolitiki, abize ubukungu n’abandi bakomeye mu bihugu by’Afurika baherutse guhurira muri Barbados bemeranya ko ari ngombwa kuregera indishyi zigahabwa abaturage b’Afurika bakorewe ubunyamaswa bikabakenesha kandi ntibahabwe indishyi.

Mu kirwa cya Barbados aho iyi nama yebereye, naho hagejejwemo abacakara k’uburyo hagati y’umwaka wa 1627 n’umwaka wa 1833 hari haranyujijwe abagera ku 600,000.

Akazi k’aba bose kari uguhinga no kwita ku bisheke mu bikingi by’Abongereza.

Muri iki gihe rero, Guverinoma ya Barbados ifatanyije n’Inama ishinzwe imibereho myiza, umuco n’iterambere  mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe ndetse na Kaminuza yitwa University of the West Indies (UWI) baricaye bemeranya ko igihe kigeze ngo isi ihe Afurika indishyi z’ibyaha yayikoreye.

Inama yemeranyijwemo ibi yabereye mu Murwa mukuru wa Barbados witwa Brigdetown

Yari yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe.

Inyandiko isaba guhabwa indishyi zitanzwe n’Abanyaburayi n’Abanyamerika igizwe n’ingingo 10.

Umwe mu bakozi bakuru mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe witwa Youssoud Mandoha avuga ako ingaruka z’ubukoloni, ubucakara n’ivangura byakorewe Abirabura bikibagiraho ingaruka aho bari hose ku isi.

Mu ntangiriro za Nyakanga, 2023 ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bwatangaje ko ubucakara bwakorewe abaturage b’Afurika ari icyaha cyakorewe inyoko muntu.

Icyo amahanga ahanze amaso muri iki gihe ni ukureba niba ubusabe bw’abatuye Afurika ku byerekeye indishyi buzakirwa kandi zigatangwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version