Perezida wa Mozambique Daniel Chapo yayoboye umuhango wo kwakira mu gisirikare cy’igihugu cye abasore n’inkumi 525 bamaze amezi atandatu batozwa n’ingabo z’u Rwanda uko intambara yo ku butaka irwanwa.
Kubakira mu ngabo byakorewe mu kogo cyo cya gisirikare kiri Nicara mu Ntara ya Nampula.
Ingabo z’u Rwanda zabatoje kurwanya iterabwoba, kurwanira mu mijyi, kurasa ku ntego, kurwana n’umwanzi mwegeranye, gutata, kubohora imbohe no gusubiza umwanzi waguteye mu buryo bwihuse.
Perezida Chapo yabwiye abasirikare be ko gutozwa n’ingabo z’u Rwanda ari iby’agaciro kuri bo, bityo ko imyotozo zabahaye bakwiye kuyifata neza, bakayikora buri gihe mu rwego kunoza inshingano zabo zo kurinda Mozambique.
Yabibukije ko imyotozo ikomeye nk’iyo bahawe na RDF bayiherukaga mu mwaka wa 2011 ubwo bayihabwaga n’ingabo za Amerika.
Ati: “Imyitozo yo ku rwego nk’uru yaherukaga gutangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mozambique mu 2011. Ni amahirwe adasanzwe kugira igihugu cy’inshuti gitoza ingabo zacu: FADM na Mozambique bishima cyane iki gikorwa.”
Major General Emmy Ruvusha uyobora inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique yashimiye ubuyobozi bw’iki gihugu bufatanya nazo mu kurwanya iterabwoba.
Ruvusha yamenyesheje abasirikare ko imyitozo bahawe ikwiye kugendana n’ubumenyi bahawe bagakomeza kubungabunga amahoro n’umutekano bya Mozambique.
Mu mwaka wa 2021 muri Nyakanga nibwo u Rwanda rwohereje bwa mbere muri Mozambique abasirikare n’abapolisi barwo ngo bajye kuhagarura amahoro yahabuze guhera muri 2017.
Muri uyu mwaka nibwo abakora iterabwoba bigaruriye Intara ya Cabo Delgado ikubye u Rwanda inshuro eshatu mu bunini kuko ingana na 82,625 km² mu gihe Rwanda rungana na 26,338 km².
Mu gihe gito cyakurikiyeho, ingabo z’u Rwanda na Polisi batangiye kubyina intsinzi kubera ko hari ahantu hanini bari bamaze kwirukana abo barwanyi ndetse Perezida Kagame yagiye kubasura.
Hari Tariki 24, Nzeri, 2021 nyuma y’amezi abiri n’igice ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo batangiye guhashya ibyo byihebe.
Abantu 1000 bo mu ngabo z’u Rwanda na Polisi nibo boherejwe muri Cabo Delgado ku nshuro ya mbere bayobowe na Major General Innocent Kabandana.